Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Polisi yafashe babiri bari batwaye kuri moto amakarito 15 ya Zebra

Ku bufatanye n’izindi nzego, mu rukereka rwo ku wa mbere tariki 10 z’uku kwezi; Polisi mu karere ka Gatsibo yafashe abagabo babiri bari batwaye kuri moto ebyiri amakarito 15 y’inzoga itemewe mu Rwanda yitwa Zebra.

Abafashwe ni  Gatete Charles wari utwaye ubu bwoko bw’inzoga kuri moto ifite nimero ziyiranga (Pulake) RD 044U na Kubwimana Olivier wari uzitwaye ku ifite  Pulake RC 090U; aba bombi bakaba barafatiwe mu kagari ka Bugamba, mu murenge wa Ngarama  ahagana saa kumi n’imwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko Polisi yabashyikirije Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha  (RIB).

Yongeyeho ko abinjije izi nzoga mu gihugu, bazivanye muri kimwe mu bihugu byo muri aka karere gihana imbibi n’u Rwanda.

CIP Kanamugire yavuze ko bamwe mu batuye agace izi nzoga zafatiwemo bagize uruhare mu ifatwa ryazo biturutse ku kuba baratangiye ku gihe amakuru yatumye Polisi muri aka karere ifatana aba bagabo izo nzoga bari bapakiye kuri moto.

Yashimye abatanze amakuru yatumye bazifatanwa; aboneraho gusaba buri wese utuye Intara y’Iburasirazuba kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera; kandi bakagira uruhare mu kurwanya iyinjizwa ryabyo mu gihugu, ikoreshwa n’icuruzwa ryabyo batanga ku gihe amakuru yerekeye ababyishoramo.

Yakomoje ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge agira ati,"Gushora amafaranga mu nzoga nk’izi zitemewe mu gihugu ni ukuyapfusha ubusa; kuko iyo zifashwe ziramenwa; abazifatanwe bagahanwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba yagize kandi ati,"Abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu n’ababicuruza bagarirwa inama yo kubihagarika. Abashyira imbere inyungu bakura mu kubicuruza bakirengagiza ingaruka bigira ku babinywa bamenye ko inzego za Leta zahagurukiye kubarwanya."

Yagaragaje ko abanywa inzoga zitemewe mu Rwanda zirimo insukano nka Kanyanga n’izo mu masashi zirimo iyi yitwa Zebra bakora ibikorwa bihungabanya rubanda muri rusange bitewe n’ibyo bakora birimo gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, ihohotera rishingiye ku gitsina no gufata ku ngufu; bityo  asaba buri wese iyituye kwirinda kwishora mu biyobyabwenge , kandi akaba umufatanyabikorwa  mu kurwanya iyinjizwa  ryabyo mu gihugu n’icuruzwa ryabyo atanga ku gihe amakuru yerekeye ababikora.​