Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo : Polisi y’ u Rwanda irihanangiriza abaturage kutishora mu biyobyabwenge

Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo ho mu Ntara y’ iburasirazuba yihanangirije bikomeye abaturage kutishora mu biyobyabwenge kuko bene ibyo bikorwa ari ibyaha kandi bihanwa n’ amategeko y’ u Rwanda.

Ibi bikaba byatangajwe uyu unsi tariki ya 23 Nzeri, ubwo Polisi yangizaga ibiyobyabwenge birimo, ibiro 8 n’ udupfunyika 115 tw’ urumogi, amakarito 40 ya chief waragi ndetse na litiro 180 z’ inzoga ya kanyanga.

Iki gikorwa cyabereye mu kagali ka Gihuta umurenge wa Rugarama, aho cyitabiriwe n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiri y’ ubutegetsi bw’ igihugu bwana Munyeshyaka Vincent, umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’ iburasirazuba, Chief Superintendent Mutsinzi Eric ndetse n’ abaturage bako kagari.

Mu bandi kandi bari bitabiriye iki gikorwa harimo, abayobozi b’ amadini ndetse n’abakozi b’ ubushinzacyaha.

Nkuko bitangazwa na Polisi ikorera muri ako karere, ibi biyobyabwenge byafashwe mu mezi 6 ashize ndetse Polisi ikaba yaranafashe abantu 6 bacyekwaho ku bicuruza. Bamwe muri aba bantu bakaba baramaze gukatirwa ibihano by’ igifungo.

Bwana Munyeshyaka, yabwiye abaturage n’ abanyeshuri bari bitabiriye iki gikorwa kutishora mu biyobyabwenge,  kuko bigira ingaruka ku buzima.

Yashimye uruhare rw’abaturage rwo gutanga amakuru yatumye ibi biyobyabwenge bifatwa ndetse n’aba bicuruzaga bagatabwa muri yombi.

umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’ iburasirazuba, Chief Superintendent Mutsinzi Eric, yavuze ko abacyekwaho gukora ibi byaha batawe muri yombi ubwo bageragezaga kubyinjiza mu gihugu babinyujije mu tuyira turi ku mupaka.

Mutsinzi yagize ati, ‘’Polisi y’ igihugu yashyizeho ingamba zikomeye kugira ngo ikumire iki cyaha, zimwe muri zo zikaba harimo guta muri yombi abacyekwaho kubicuruza.’’

CSP Mutsinzi yavuze ariko ko ibyaha byo gucuruza ibiyobyabwenge byagabanutse muri iyo ntara ibi bikaba byaratewe ahanini n’ ubufatanye bwiza hagati ya Polisi  n’abaturage.

Pasitori Ngwabije sylvestre, uyobora itorero rya Evangerical Fellowship of Pentecost of Hope and Love, yahamagariye bagenzi be bayobora insengero hirya no hino kugira uruhare mu gukumira  byaha, ibi akaba asanga byakorwa cyane binyuze mu guhugurira abayoboke babo ku byirinda.

Uyu mukozi w’ Imana yagize ati, ‘’Roho nzima itura mu mubiri muzima. Ningombwa ko insengero zigira uruhare rukomeye mu kubirwanya cyane ko ibiyobyabwenge kuko bigira uruhare mu gutera ibindi byaha.’’