Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo-Nyagatare: Hangijwe ibiyobyabwenge bitandukanye

Polisi y’u Rwanda ikorera mu turere twa Gatsibo na Nyagatare ku itariki 21 Gicurasi yangije litiro 1492 za Kanyanga, amakarito 276 ya Chief Waragi, ibiro 6.5 by’urumogi na bule 32 zarwo, n’amapaki 15 y’imiti ya magendu kandi itujuje ubuziranenge yitwa Paracetamol, ibi bikaba byarafatiwe  mu mikwabu yakozwe mu mezi abiri ashize mu duce dutandukanye two muri utu turere.

Mu karere ka Gatsibo, iki gikorwa cyabereye mu kagari ka Kabarore, mu murenge wa Kabarore, no mu kagari ka Ngarama, mu murenge wa Ngarama, kikaba cyaritabiriwe n’Umuyobozi w’aka karere, Richard Gasana, ukuriye Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye muri aka karere, Kayitare Jean Baptiste, n’Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere, Chief Inspector of Police (CIP) Eric Kabera, naho mu karere ka Nyagatare kikaba cyarabereye mu murenge wa Gatunda.

 Ibyo bikorwa byitabiriwe n’abaturage batuye mu duce byabereyemo, bakaba barabyigishirijwemo ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, uko babyirinda no kubirwanya.

 Mu murenge wa Ngarama, iki gikorwa cyabanjirijwe n’inama bariya bayobozi bagiranye n’abaturage b’uyu murenge ndetse n’abanyeshuri b’ibigo biriri biwubarizwamo, ari byo: Collège Baptiste de Ngarama, (COBANGA) na Association de Parents pour l’Education de Mutara (APEM), aho bigishijwe ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo, kandi bakangurirwa kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya.

 Gasana yabwiye abo baturage bageraga kuri 200 kwirinda amakimbirane no kuyakemura mu bwumvikane mu gihe abayeho, kandi bakegera inzego zibishinzwe kugirango zibagire inama cyangwa zibakiranure n’abo bafitanye ibibazo aho kwihanira bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura.

 Yababwiye kandi kuba ijisho ry’umuturanyi no gukaza amarondo kugirango bakumire ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke, batanga amakuru ku gihe yatuma gikumirwa, kirwanywa no gufata abagikoze.

CIP Kabera yababwiye ko ibiyobyabwenge birimo urumogi, kanyanga  n’inzoga z’inkorano bitemewe , bikaba  biri ku isonga mu bituma hakorwa ibyaha kuko aribyo ntandaro yo gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana.

 Yababwiye kandi ko uretse kuba byabatera uburwayi butandukanye biri mu bitera n’amakimbirane yo mu ngo.

 Yagize ati:" Nta munywi w’ibiyobyabwenge ushobora gutera imbere, kuko ibyakabaye bimuteza imbere n’umuryango we, aba yabipfushije ubusa abigura. Ikindi kandi uwo byasaritse ntakora kuko biba byaramuzahaje."

 CIP Kabera yagize kandi ati:"Izindi ngaruka zabyo n’uko ubifatiwemo afungwa, ibi bikaba bijyana rimwe na rimwe n’amande, kandi ibyafashwe bikangizwa. Amafaranga yabiguzwe aba apfuye ubusa. Abantu bakwiye rero kutabinywa, kutabitunda no kutabicuruza."

 Yabwiye abo banyeshuri ati:"Ntushobora gutsinda mu ishuri ubinywa. Ntacyo ubinywa ashobora kwigezaho  cyangwa ngo akigeze ku muryango we n’igihugu muri rusange."

 Yababwiye kandi ko bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, rimwe na rimwe bukurikirwa no gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe, ipfunwe, ubuzererezi, ubwomanzi no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

 Yababwiye na none kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubabonera akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga, kuko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo no kubashora mu busambanyi.

 Igikorwa cyo kubyangiza ibyo biyobyabwenge mu murenge wa Kabarore cyo cyabanjirijwe n’amahugurwa ku kurwanya ibyaha muri rusange yahawe abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) 270 n’Urubyiruko rw’abakorerabushake mu kurwanya no gukumira ibyaha (Rwanda Youth Volunteers in Crime Prevention Organisation-RYVCPO) 30 rwo muri aka karere.

 CIP Kabera yababwiye kongera imbaraga mu bukangurambaga mu kurwanya inyobwa, icuruzwa, n’itundwa ry’ibiyobyabwenge birimo biriya byangijwe,no kugisha inama aho biri ngombwa kugirango barusheho gusohoza inshingano zabo neza.

 Yabasabye kuba inyangamugayo,no kurangwa n’imyitwarire myiza mu byo bakora.

 Yababwiye kujya bakangurira abaturage kwirinda gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kugira uruhare mu kukirwanya, batanga amakuru ku gihe hagamijwe gukumira ibyaha.