Mu nama umuyoyobozi wa polisi mu karere ka Gatsibo Supt.Gérard Habiyambere yagiranye n’impunzi zo mu nkambi ya Nyabiheke kuri uyu wa mbere taliki ya 18 kanama 2014, yabashishikarije kwirinda ibiyobyabwenge ahubwo bagahanhana amakuru kandi ku gihe y’ikintu icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano mu nkambi yabo.
Iyi nkambi ikaba iherereye mu kagali ka Gicwamba umurenge wa Gatsibo akarere ka Gatsibo ikaba ituwe n’abanyekongo bagera kuri 14.308.
Supt.Habiyambere yabakanguriye kandi kureka ubucuruzi bwa magendu ndetse no kunywa ibiyobyabwenge n’izindi nzoga z’inkorano nka kanyanga,urumogi n’ibindi akaba ari nabyo bituma bashobora gukora ibindi byaha binyuranye nk’urugomo rwa hato na hato,ibyaha bishingiye ku gitsina ndetse n’amakimbirane yo mungo akaba yaragize ati”Kunywa ibiyobyabwenge bishora urubyiruko mu mico mibi nk’ubusambanyi nabwo butuma batwara inda z’indaro,gucikiriza amashuri ndetse no gushaka imburagihe”
Niyo mpamvu yakanguriye izo mpunzi kwirinda gukora nabi ahubwo bakamenyesha byihuse abakekwaho ibyaha,yongeyemo ahamagarira ababyeyi kwigisha buri gihe abana babo ububi bw’ibiyobyabwenge .
Umuyobozi w’inkambi ya Nyabiheke Barinda Jacques yashimiye polisi inama yabagiriye ,Abari bitabiriye inama bakaba bahakuye imyumvire imwe ko buri wese ahamagariwe kurwanya ikibi kugirango inkambi yabo ihorane umutuzo n’umutekano.
Kinyarwanda
English











