Inzego zitandukanye zikorera mu karere ka Gatsibo kuri uyu wa 20 Gashyantare, zaganiriye uko zarushaho gufata ingamba zafasha mu gukumira ibiyobyabwenge hatahurwa amayeri ababitunda babyinjiza muri aka karere bakoresha.
Ibi byagarutsweho mu nama yayobowe n’umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Richard Gasana yitabirwa n’umuyobozi wa Polisi muri aka karere Superintendent of Police (SP) Patrick Butere ndetse n’abafatanyabikorwa mu kwicungira umutekano barimo, urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (Youth Volunteers in Community Policing), abakora irondo ry’umwuga, komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) ndetse n’urwego rwunganira akarere mu kwicungira umutekano (DASSO).
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Richard Gasana yasabye inzego zose guhuza imbaraga bagakumira ibiyobyabwenge bikomeje kugaragara muri ako karere.
Yagize ati “ Ikibazo cy’ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga zitemewe zituruka mu bihugu by’abaturanyi bikomeje kugaragara mu gace dutuyemo inzego zose zikwiye guhuza imbaraga umunsi ku munsi zikagira imikoranire ihamye izafasha guca burundu iki kibazo.”
Meya Gasana yasabye abitabiriye iyi nama kugira uruhare mu guhindura imyumvire y’abaturage, bakabagaragariza ko aho kwishora mu biyobyabwenge bibateza igihombo bikanabangiriza ubuzima bakwiye kwitabira gahunda za leta zirimo kwibumbira mu makoperative, kugira umuco wo kuzigama ndetse n’ubwisungane mu kwivuza kuko byose bigamije iterambere n’imibereho myiza.
Superintendent of Police (SP) Patrick Butera yagaragaje ko ikibazo cy’inzoga zitemewe mu Rwanda kiza ku isonga ry’ibiyobyabwenge bikigaragara mu karere ka Gatsibo hakaba hakenewe ingamba zihoraho mu kubirwanya.
Yagize ati “ Bigendeye ku miterere y’aka karere hakenewe guhuza imbaraga mu gutahura amayeri abinjiza ibiyobyabwenge ba bikuye mu bihugu by’abaturanyi bakoresha bityo bagafatwa kuko bikomeje kuza ku isonga ry’ibikorwa biteza umutekano mucye abaturage ba Gatsibo.’’
SP Butera yasabye abitabiriye iyi nama kurushaho kwegera abaturage kugirango babone amakuru ku bacuruza bakanakoresha ibiyobyabwenge.
Yagize ati “ Ibiyobyabwenge bifatwa nk’ intandaro y’ibindi byaha birimo gukubita no gukomeretsa, amakimbirane yo mu muryango ubujura, hakwiye kunozwa imikoranire hagati y’inzego zitandukanye n’abaturage hagamijwe guhererekanya amakuru kugirango ibiyobyabwenge buri wese agire uruhare mu kubikumira.’’
Nyuma y’iyi nama habayeho igikorwa cyo ku menera muruhame ibiyobyabwe byo mu bwoko bwa zebra gin bifite agaciro gasaga miliyoni eshatu n’igice (3500 000frw) z’amafaranga y’u Rwanda byafatiwe mu mirenge itandukanye igize akarere ka Gatsibo.
Kinyarwanda
English











