Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo : Bizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 21 Ukwakira, mu karere ka Gatsibo hijihirijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe umwana w’umukobwa, aho abanyarwanda bose basabwe gufatana urunana bakamagana ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa, imirimo ivunanye, n’ibindi byaha bikorerwa umwana w’umukobwa.

Ubusanzwe uyu munsi wahariwe umwana w’umukobwa ukaba wizihizwa ku itariki ya 11 Ukwakira buri mwaka ariko mu Rwanda ukaba warizihijwe kuwa 21 Ukwakira.

Muri uwo muhango, umuyobozi w’impuzamiryango PROFEMMES TWESE HAMWE Jeanne Kanakuze, yavuze ko hari aho umwana w’umukobwa agikorerwa ihohoterwa ariko ntibivugwe n’ababyeyi cyangwa abaturanyi, akaba yasabye buri munyarwanda kurwanya iryo hohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa.

Yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera gahunda igira yo kurwanya ihohoterwa iryo ariryo ryose, harimo kuba yarashyizeho ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa, ndetse n’ubukangurambaga bwa buri gihembwe igira bwo kurwanya ihohoterwa.

Kanakuze yaboneyeho umwanya wo gusaba n’inzego zitegamiye kuri Leta gushyira ingufu mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa umugore n’umwana w’umukobwa by’umwihariko no kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu.

Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Ruboneza Ambroise yagize ati:” Hari abantu bakigoswe n’umuco wo hambere wo guceceka igihe umwana w’umukobwa yakorewe ihohoterwa. Uyu muco ukwoye gucika, buri wese akagira ubutwari bwo kudahishira ihohoterwa rikorerwa umwana w’umukobwa”.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo Superintendent of Police (Supt.) Gerard Habiyambere yavuze ko umubare munini w’ibyaha birimo guhohotera umwana w’umukobwa biterwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, anasaba abaturage gutungira agatoki Polisi buri wese ukoresha ndetse n’ucuruza ibiyobyabwenge bagatabwa muri yombi.