Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: bane bari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatanwa mudasobwa z’ishuri

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo sitasiyo ya Kabarore, iratangaza ko kuwa kabiri tariki ya 18 Werurwe yabonye  mudasobwa 7 muri cumi n’imwe zari zibwe mu cyumba cyigishirizwamo ikoranabuhanga mu rwunge rw’Amashuri rwa Bihinga muri ako karere.

Izi mudasobwa zari zaribwe ku ishuri ryisumbuye ryavuzwe, zikaba ari  inkunga bagenewe na Leta mu buryo bwo gufasha abanyeshuri kwiga no gukoresha ikoranabuhanga muri gahunda yitwa “mudasobwa imwe kuri buri  mwana”.

Kugira ngo zibashe kuboneka, byaturutse ku gikorwa Polisi yakoze cyo kuzishakisha nyuma y’uko ubuyobozi bw’ishuri buyimenyesheje ko hari mudasobwa zibwe tariki ya 14 uku kwezi.

Mbabazi Olive ni umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa Bihinga yagize ati” twamenye ko hari mudasobwa 11 zidahari nyuma yo gukora isuzuma, tureba uko icyumba cyigishirizwamo ikoranabuhanga giteye. Ako kanya twahise tubimenyesha Polisi ikorera hano nayo itangira kudufasha gushakisha hose kugeza babonye 7”.

Kugeza ubu abantu bane nibo bamaze gufatwa na Polisi yo mu karere ka Gatsibo, bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu gihe iperereza rigikomeje, kugira ngo hamenyekane amakuru arambuye ku iyibwa ry’izo mudasobwa.

Mbabazi Olive akaba yemeza ko mu kwezi kwa cumi umwaka ushize, hari hakozwe ibarura rya mudasobwa z’iryo shuri, ku buryo zose zari zihari.

Umuyobozi w’iryo shuri akaba ashimira Polisi y’u Rwanda kuba yarabafashije ikabona zimwe muri za mudasobwa zibwe igahita izibashyikiriza.Yakomeje avuga ko afite icyizere ko nizitaraboneka bazazibona kuko Polisi ikomeje kubafasha kuzishakisha ndetse n’abandi bafite uruhare muri ubwo bujura bazafatwa.

y’amashuri ndetse n’abandi bantu bakora ibikorwa bitandukanye cyane cyane iby’ubucuruzi, kujya bakoresha abakozi b’inyangamugayo cyane cyane mu bijyanye no gucunga umutekano w’aho bakorera.

Yakomeje avuga ko binabaye ngombwa bashyira ibyuma bifotora ku nyubako zabo kuko ari uburyo bworoshye bwafasha kumenya no gutahura vuba abajura.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’i Burasirazuba, akaba asaba abaturage kujya batanga amakuru vuba ku kintu icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano kuko bifasha gukumira hakiri kare.

Abantu bumva ko bashobora gukira vuba baciye mu nzira z’ubujura, bo baragirwa inama yo kubireka bakitabira imirimo myiza yabateza imbere, bitabaye ibyo,  Polisi y’u Rwanda iri maso kandi ikaba itazahwema kubata muri yombi.