Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Babiri bakurikiranweho ubwambuzi bushukana bw’amafaranga asaga miliyoni 4

Polisi  ikorera  mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kiziguro yafashe Nishyirimbere Boniface w’imyaka 42 na Kanyenzira Adolphe ufite imyaka 40.

Aba bombi bakurikiranweho  gushuka  umuturage witwa Niyonsaba Zahara w’imyaka 48, bakamwambura amafaranga 4,200,000 bamubwira ko bagiye kumufatira umujura wibye musaza we  amafaranga ibihumbi 600.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze  ko  bariya bagabo babiri  bari bafite amakuru  ko musaza wa Niyonsaba Zahara yibwe amafaranga agera ku bihumbi 600, ndetse ko muri uwo muryanga basigaranye andi menshi bateka umutwe wo kuyabambura yose.

Yagize ati:”Ubundi mu muryango wo kwa Niyonsaba Zahara umwana wabo yakorewe impanuka arapfa, umuryango  uhabwa  amafaranga menshi barayagabana.Musaza wa Niyonsaba yahawe agera ku bihumbi 600 ariko abantu baza kuyamwiba.”

CIP Kanamugire yakomeje avuga ko Niyonsaba Zahara avuga ko  ibyo byose biba Kanyenzira Adolphe  yari umufundi  muri uwo muryango ndeste azi neza ko bafite amafaranga menshi , yahise  ababwira ko yababonera  umupfumu wabafasha kugarura ayo  bibwe.

Ati:”Kanyenzira akimara kumva ibibazo bahuye nabyo yababwiye ko azi umupfumu wabafasha kubona umuntu wabibye amafaranga akaba yahita ayagarura. Yahise abajyana kwa Nishyirimbere Boniface usanzwe uzwiho ibikorwa by’ubupfumu muri uwo murenge wa Kiziguro.”

Bageze ku mupfumu  kuko ngo yari afite amakuru yose ko bafite amafaranga menshi ,  yabategetse kujya kuzana amafaranga yose bafite kuri  banki  kugira ngo abone kubafasha kugarura yayandi ibihumbi 600 bibwe.

Nk’uko bigaragazwa n’impapuro zo kuri banki babikurijeho, Niyonsaba Zahara yabikuje amafaranga miliyoni 4,200,000 , ayazanira umupfumu Nishyirimbere.Aha hari n’umumotari wemeza ko yakuye Niyonsaba kuri banki akamugeza ku rugo rw’umupfumu,  bageze iwe  yarayamwatse  atangira ubupfumu bwe nyuma ngo amuha agaseke karimo ibintu  ariko abategeka ko bagapfundura bageze mu rugo kandi bakagapfundura ari uko babanje kumuhamagara kuri telefoni ye.

 Niyonsaba na murumuna we bageze mu rugo bagerageje guhamagara  wa mupfumu basanga  telefoni ntibaho, bahise bapfundura  ka gaseke basangamo ivu ndetse n’impapuro zisanzwe.

Ubwo buriganya bwabaye tariki 03 Ukuboza 2018, bukeye tariki  04 Ukuboza  Niyonsaba yagiye kwitabaza Polisi, Umupfumu Nishyirimbere yahise afatwa hakomeza gushakishwa  Kanyenzira nawe yaje gufatwa tariki 02 Mutarama 2019.

Aba bombi  Polisi yabashyikirije urwego rw’ubugenzacyaha(RIB)  kugira ngo bakurikiranwe ku cyaha cy’ubwambuzi bushukana  bakekwaho.