Ndagijimana Eric na Dusenge Jean Eric, bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Byumba, mu karere ka Gicumbi, nyuma y’aho bafatanywe moto ya Jyamubandi Innocent, bakekwa kuba bari bibye.
Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo, Chief Inspector of Police (CIP), Eric Kabera, yavuze ko abakekwa bahagaritse nyiri moto, mu gitondo cyo ku ya 11 Werurwe, mu kagari ka Karenge, mu murenge wa Kabarore, mu karere ka Gatsibo, bayimukuraho, batangira kumunigisha umugozi, bamusiga ari intere, maze bajyana moto ye.
Yagize ati: "Jyamubandi, n’ubwo yari yazahaye cyane, bakimara kujyana moto ye, yahise ahamagara Polisi, ndetse amenyesha na bagenzi be b’abamotari, hifashishijwe ayo makuru yatangiwe igihe, Polisi ibasha gufatira abo bajura, nyuma y’amasaha make".
CIP Kabera yavuze ko bafatiwe mu kagari ka Ruhondo, umurenge wa Ruvune, mu karere ka Gicumbi. Jyamubandi yahise ajyanwa ku bitaro bya Kiziguro.
Yagize kandi ati: "Gutangira amakuru ku gihe ni ingenzi, ni bumwe mu buryo bwo gukumira no kurwanya ibyaha. Kuba aba bajura barafashwe nyuma y’amasaha make bibye iyo moto, byatewe no kuba uwibwe ndetse n’abo yamenyesheje ko amaze kwibwa baratangiye amakuru ku gihe".
CIP Kabera yagize kandi ati: "Nta mwanya abanyabyaha bafite mu Rwanda, kandi tuzakomeza gukorana n’abaturage, kugira ngo umutekano n’amahoro birusheho gusigasirwa". Yakanguriye abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange no gutanga amakuru ku gihe ku babikora.
Ingingo ya 303 y’igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda ivuga ko ubujura bukoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho buhanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi iyo bukoreshejwe guca icyuho, kurira cyangwa imfunguzo zitari iza nyira zo, wakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ashinzwe, abajura cyangwa umwe muri bo biyitiriye izina cyangwa bitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa babeshya ko batumwe n’ubutegetsi, bwakozwe nijoro n’abajura barenze umwe, bwakorewe mu nzira nyabagendwa, umujura cyangwa abajura bateganyije ikinyabiziga cyangwa ubundi buryo ubwo ari bwo bwose bwo kuborohereza igikorwa cy’ubujura cyangwa guhunga.
Kinyarwanda
English











