Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Abitabiriye inteko y’abaturage basabwe kurwanya ihohoterwa rikorerwa abangavu

Abitabiriye inteko y’abaturage mu murenge wa Murambi mu karere ka Gatsibo basabwe kurwanya ikibazo cy’abana b’abakobwa baterwa inda imburagihe kandi bagatanga amakuru ku babigiramo uruhare bose.

Ni ikibazo cyibanzweho mu nteko z’abaturage hirya no hino mu karere ka Gatsibo  zateranye kuri uyu wa kabiri tariki ya kane Ukuboza aho abazitabiriye babwiwe ko ikibazo cy’inda ziterwa abana ari imbogamizi ku mibereho myiza y’abatuye aka karere.

Iyi nteko y’abaturage yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo komite nyobozi y’akarere , inzego z’ubutabwera, iz’umutekano n’abandi bafatanyabikorwa b’akarere ka Gatsibo.

Umuyobozi w’aka karere Gasana Richard yavuze ko iki kibazo kibangamiye imibereho myiza n’ituze by’abaturage, abasaba guhaguruka bakakirwanya kuko gisubiza inyuma umuryango nyarwanda.

Yagize ati “Tudahagurukiye rimwe twese ngo turwanye iki kibazo, twazisanga ingaruka zacyo zugarije imiryango yacu. Abaturage rero ni mwe mubana mukanahorana n’abakora ayo mahano, musabwe  kubamenya, mukabatangaho amakuru bagafatwa bagahanwa.”

Umuyobozi wungirije wa Polisi mu Ntara y’Iburasurazuba Chief Superintendent of Police (CSP) Francis Muheto yabwiye aba baturage ko aribo ba mbere mu gucungira umutekano abana babo no kubaremamo icyizere cy’ejo heza.

Yagize ati “Ababyeyi mukwiye kumenya aho abana banyu bajya n’icyo bakorayo, mukabagenzura kandi mukababa hafi, nibwo muzamenya ibibazo bafite nuko byakemuka.”

CSP Muheto yibukije ababyeyi kujya bagenzura ibyo abana babo batunze kugira ngo bamenye imvano yabyo kuko usanga ababahohotera babikora binyuze mu mpano babashukisha.

Yasoje abasaba kujya batanga amakuru kubakora ibyaha byo guhohotera abangavu n’ibindi byaha kugira ngo bahanwe kandi binakumirwe.

Imibare igaragaza ko mu karere ka Gatsibo habarurwa abangavu 494 batewe inda mu gihe cy’umwaka, muri abo abagera kuri 68 ni abo mu murenge wa Murambi ahateraniye inzego zitandukanye mu nteko z’abaturage hagamijwe gushaka umuti w’iki kibazo.