Abayobozi b’utugari 69 bo mu karere ka Gatsibo basabwe kongera imbaraga mu kurwanya inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge , nka bumwe mu buryo bwo gukomeza no kurushaho kubumbatira umutekano muri aka karere.
Ubu butumwa babuhawe ku itariki 22 Kamena 2015 mu nama yari yabahurije hamwe aho basuzumaga aho bageze bashyira mu bikorwa ibyo bo n’abandi bayobozi b’utugari two mu gihugu bahigiye imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame, ubwo basozaga umwiherero wabereye i Gabiro muri aka karere kuva ku itariki 4 Kamena kugeza ku itariki 18 Kamena uyu mwaka, bakaba mubyo bahize harimo kurushaho gusigasira umutekano.
Iyi nama yari iyobowe n’Umuyobozi w’aka karere, Richard Gasana, yitabiriwe n’ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro.
Gasana yabwiye abo bayobozi b’utugari ati:"Umutekano ni inkingi mwamba y’iterambere rirambye. Kuwusigasira biri mubyo mwahigiye imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,Paul Kagame. Mukwiye rero gufatanya n’izindi nzego zirimo iz’umutekano kugirango mugere ku ntego mwihaye."
Kanyanga, urumogi, kimwe n’ibindi biyobyabwenge, biri mubyo Gasana yasabye abo bayobozi b’utugari kurushaho kurwanya kuko biri mu bitera ababinyoye gukora ibyaha bitandukanye biteza umutekano muke.
Gasana yabasabye kandi gukangurira abaturage kuba ijisho rya mugenzi we , kwirinda amakimbirane, gukaza amarondo mu tugari bayobora, no kujya buzuza neza ibitabo byandikwamo abinjiye n’abasohotse kugirango babashe gukumira no kurwanya ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no gufata abagikoze cyangwa abategura kugikora.
IP Rwakayiro yabwiye abo bayobozi b’utugari ko ibiyobyabwenge biri mu bishobora guteza umutekano muke kuko bituma ababinyoye bakora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohotera rishingiye ku gitsina.
Yababwiye kandi ko biri mu bitera amakimbirane mu ngo ndetse n’ubukene muri miryango y’ababinywa.
IP Rwakayiro yabasabye kujya basobanurira abaturage ububi by’ibiyobyabwenge no kubakangurira kutabinywa, kutabitunda, no kutabicuruza, kandi bakabasaba kujya batanga amakuru ku gihe y’abakora ibyaha muri rusange cyangwa abategura kubikora.
Kinyarwanda
English











