Trending Now

Gatsibo: Abayobozi biyemeje kurwanya ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge

Abayobozi barenga 400 bo mu nzego zitandukanye zo mu karere ka Gatsibo bafashe ingamba zigamije guhuza imikoranire mu kurwanya icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge birinda kurebera ubigiramo uruhare wese.

Izi ngamba zafatiwe mu nama yahuje komite nyobozi y’akarere, inzego z’umutekano, abayobozi b’imirenge n’utugari, abahagarariye amadini n’amatorero, abayobozi b’amakoperative, abayobozi b’ibigo by’amashuri, inzego z’ubutabera , iz’abagore n’urubyiruko kuri uyu wa 30 Ukwakira aho barebeye hamwe icyakorwa kugira ngo ibiyobyabwenge bicike burundu mu karere ka Gatsibo.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu, Manzi Theogene yavuze ko hari icyakozwe mu kurwanya ibiyobyabwenge ariko urugendo rukiri rwose kugira ngo bicike.

Yagize ati “ku bufatanye n’abaturage n’izindi nzego hari icyakozwe, gusa haracyari byinshi byo gukora ku buryo hakenewe ubufatanye buhagije.”

Uyu muyobozi  yashimangiye ko ibiyobyabwenge ari ikibazo gihangayikishije umuryango nyarwanda akaba ariyo mpamvu akarere katumije iyi nama kugira ngo abayitabiriye bahabwe ubutumwa bashyira abo bahagarariye hagamijwe kurwanya ibiyobyabwenge.

Buhura Ntukanyagwe Valens waturutse muri minisiteri y’ubutabera yabwiye aba bayobozi ko bajya basobanurira abaturage ko amategeko yavuguruwe n’ibihano ateganya ku bagirana isano iyo ariyo yose n’ibiyobyabwenge.  

Yagize ati “Mu gihe cy’umuganda, mu nteko z’abaturage, umugoroba w’ababyeyi, no mu yandi manama abahuza mukwiye kubibutsa kwirinda ibiyobyabwenge kuko ingaruka ari nyinshi zirimo n’ibihano bihabwa ubifatiwemo.”

 Chief Inspector of Police (CIP) John Muhirwa, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gatsibo yavuze ko ibiyobyabwenge byiganje muri aka karere harimo zebra, warage, urumogi,  Kanyanga n’ inzoga z’inkorano nka bareteta, muriture na yewe muntu byose bigira uruhare mu guhungabanya umutekano.

Yagize ati “Kuvuga imvano y’ibi biyobyabwenge si ngombwa, icyo tuzi n’uko biteza ibindi byaha birimo ihohoterwa, gufata ku ngufu, gukubita no gukomeretsa n’ibindi bihungabanya umutekano, tubitangeho amakuru ahagije kuruta ayo twatangaga kugira ngo tubyikize.”

Iyi nama yasojwe hafashwe imyanzuro itandukanye izafasha guca burundu ibiyobyabwenge muri aka karere. Muri iyo harimo gushyiraho Komite ihuriweho n'inzego zose igamije kurwanya  ikoreshwa n'ikwirakwizwa ry'ibiyobyabwenge. Kunoza imikoranire n’inzego hatangwa amakuru ahagije ku  bacuruza n'abakoresha ibiyobyabwenge ndetse no kongera ibiganiro mu mashuri, amadini n’amatorero bigamije gutanga inyigisho zikubiyemo ingaruka z’ ibiyobyabwenge.