Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Abayobozi b’inzego z’ibanze biyemeje gukomeza kuba umusemburo wo kubumbatira umutekano

Mu nama yahuje abayobozi ba njyanama b’imirenge n’utugari bigize akarere ka Gatsibo, abanyamabanga nshingwabikorwa bose b’utugari tugize ako karere, abakuru b’imidugudu, abashinzwe umutekano n’abavuga rikijyana,  na Polisi y’u Rwanda, aba bayobozi b’inzego z’ibanze biyemeje gukomeza gukorana na Polisi y’u Rwanda bagamije gukumira no kwirinda ibyaha.

Umuyobozi wari wavuye mu murenge wa Ngarama ushinzwe komisiyo y’amatora Manirakiza Marie Jeanne yashishikaije abo bayobozi b’inzego z’ibanze gukomeza umuco wo gukunda igihugu bakamenya amateka yaranze u Rwanda.

Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’iby’abaturage mu karere ka Gatsibo, (DCLO) Inspector of Police (IP) Canisius Rutikanga, yakanguriye aba bayobozi gukangurira abaturage gutangira amakuru ku gihe, abasaba kubabwira ko buri muntu agomba kurangiza inshingano ze ku rwego rwe bagaragaza uruhare rwabo mu kwicungira umutekano barushaho kwitabira amarondo.

IP Rutikanga yabasabye gukangurira abaturage babo kwirinda no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibyo biyobyabwenge mu baturage (cyane urumogi),komeza asaba kandi abanywa ibyo biyobyabwenge kubireka kuko  nta nyungu bakuramo uretse kubangiriza ubuzima no gufungwa nyuma yo gukora ibyaha binyuranye nko gukubita no gukomeretsa, gufata abagore n’abana ku ngufu n’ibindi.

Umuyobozi w’umurenge wa Ngarama Iyakaremye Dominique yakanguriye abaturage kwicungira umutekano, barwanya ibiyobyabwenge , kuko muri muri uyu murenge hagaragara abakoresha n’abacuruza ibiyobyabwenge.

Yakomeje avuga ko ibiyobyabyenge byacika burundu muri uwo murenge abantu bose babishyizemo imbaraga, cyane ko ababikoresha n’ababicuruza bashobora gufatwa bagahanwa, dore ko abaturagebaba babazi neza, kuko akenshi baba ari abaturanyi babo.

Nyuma y’inama, aba bayobozi biyemeje gukomeza gukangurira abaturage gukomeza kugira uruhare mu kwicungira umutekano, babakangurira gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano muri rusange no kongera imbaraga mu marondo.