Kuri uyu wa gatanu tariki ya 11 Nyakanga, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo ifatanyije n’ubuyobozi bw’ako karere bahaye abayobozi b’imidugudu yose igize akarere ka Gatsibo uko ari 602.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Ruboneza Ambroise yashimiye abayobozi b’imidugudu ubwitange bakorana akazi kabo, abasaba kurushaho gukorana umurava, baharanira ko abo bayoboye bitabira gahunda za Leta, ababwira ko telefono bahawe zizabafasha gutangira amakuru ku gihe ku kintu cyose cyahungabanya umutekano.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Gatsibo Superintendent of Police(Supt.) Gerard Habiyambereyabwiye abo bayobozi b’imidugudu guharanira ko aho bayobora harangwa umutekano, kuko ariwo musingi w’iterambere ry’igihugu kandi ko ushingiye ku mudugudu.
Spt. Habiyambere yababwiye ko izo telefoni bazihawe ku nyungu z’umutekano w’igihugu, bakaba babonye uburyo bwo gutangira amakuru ku gihe, kandi ko umuyobozi w’umudugudu aba afite amakuru ahagije mu mudugudu ayobora.
Yasoje abasaba kwirinda ko mu midugudu bayobora habonekamo magendu, abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge, abasaba kurangwa n’ubunyangamugayo mu kazi kabo, gutanga service nziza no gukemura ibibazo by’abo bayobora.
Kinyarwanda
English











