Mu nama ngishwa nama ku miyoborere myiza yahuje abayobozi b’inzego z’ibanze mu ntara y’iburasirazuba kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Ukwakira, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yabashimiye uruhare rwabo mu gukumira no kurwanya ibyaha.
Yavuze ko mu ntara yiburasirazuba hari umutekano, ariko abasaba gukomeza guukumira ibyaha bitaraba batangira amakuru ku gihe kandi bakarwanya ibiyobwabwenge, impanka zo mu mihanda, ibyaha bikorerwa abana maze abasaba gukomeza gushimangira ubufatanye hagati ya polisi na karere ka Gatsibo.
Umuyobozi wa Polisi y’urwanda IGP Emmanuel Gasana yashimiye umuturage windashikirwa utangira amakuru ku gihe witwa Nkunda Steven ana shyikirizwa icyemezo cy’ishimwe ndetse n’inka ya kijyambere .
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka yasabye abo bayobozi kuba umusemburo w’impinduka nziza, aho yagize ati:” gukemuka kwibibazo byabaturage ni ndererwamwo y’ubuyobozi”.
Minisitiri Kaboneka yasabye abayobozi bari bitabiriye inama ko ubufatanye ni nzego z’umutekano aribyo bizatuma akarere ka Gatsibo gatera imbere ndetse ka kesa imihigo.
Kinyarwanda
English










