Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Abayobozi b'amadini n'amatorero basabwe kurwanya ibiyobyabwenge bifashishije ivugabutumwa

Ku itariki ya 26 Nyakanga, ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo na Polisi muri ako karere, bwakoranye inama n’abahagarariye amadini n’amatorero akorera mu karere ka Gatsibo, basabwa kugira uruhare mu kurwanya no kurandura burundu ibiyobyabwenge mu baturage hifashishijwe ivugabutumwa.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard wayoboye iyo nama, yasabye abayobozi b’amadini n'amatorero bari aho gukangurira abayoboke babo kwita ku mutekano kuko ariwo utuma iterambere ryihuta.

Yavuze ati:” Ni ngombwa ko dushyira imbaraga mu bufatanye bugamije kurinda abaturage ibiyobyabwenge kuko bigira ingaruka ku mibereho yabo, bikanadindiza iterambere ry’igihugu."

Yakomeje avuga ati:”Turabasaba ubufatanye mu guha urubyiruko indangagaciro nyarwanda, kuko umuntu uza mu rusengero ntawamutumiye aba yiteguye gushyira mu bikorwa ibyo mumusaba. Mukomeze gukangurira abayoboke banyu gukomera ku ihame rivuga ko Roho nzima igomba gutura mu mubiri muzima.”

Yavuze ko urubyiruko ari imbaraga z’igihugu, bityo kururinda ibiyobyabwenge ni ugutegura abanyarwanda bazagira uruhare mu mutekano n’iterambere birambye."

Yasabye abanyamadini n’amatorero gufasha inzego za Leta gukemura iki kibazo kuko muri buri kagari cyangwa Umurenge ntaho utasanga urusengero rwatangirwamo ubwo butumwa.

Yagize ati " Ibiyobyabwenge ni ikibazo gihangayikishije igihugu, ariko ndizera ko amadini n’amatorero mufite ubushake na gahunda yo guhangana nacyo, bikaba bisaba kongera imbaraga mu mikoranire n’ubufatanye, twibanda cyane cyane ku gukemura ibibazo bishamikiye ku muryango ujegejega, udaharanira guha uburere abana."

Chief Inspector of Police (CIP) Jean Baptiste Bucyangenda ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira ibyaha mu karere ka Gatsibo, yashimiye abanyamadini n’amatorero kubera umusanzu wabo mu bikorwa bitandukanye byo gukumira ibyaha, anabasaba kongera imbaraga ngo n’ibiyobyabwenge bicike.

Yagize ati:" Urugamba rwo guca ibiyobyabwenge ntirukwiye guharirwa inzego z’umutekano gusa, twese dukwiye kwiyemeza no gushyiraho ingamba zo guca ibiyobyabwenge n’ibisindisha cyane cyane mu rubyiruko kuko bisubiza inyuma icyerekezo igihugu cyacu gifite."

Yavuze ko ibiyobyabwenge biteza umutekano mucye kuko uwabinyoye bimutera kwishora mu bindi byaha birimo urugomo, ubujura, ndetse rimwe na rimwe bigatera kwigomeka.

Yavuze ati:" Twese dukwiye kumva ko umutekano w’igihugu utureba, ni nayo mpamvu tubasaba kwigisha abo muyobora ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge kuko abantu babatega amatwi kandi babafitiye icyizere ni benshi."

Yasoje asaba abanyamadini n’amatorero kongera imbaraga mu gukangurira abayoboke babo ububi bw’ibiyobyabwenge.

Musenyeri Alexis Birindabagabo wavuze mu izina ry’abanyamadini, yavuze ko amadini n’amatorero afite inshingano zo gushyigikira Leta muri gahunda yo kubaka igihugu kitarangwamo ibiyobyabwenge.

Yavuze ati:”Twebwe nk’abanyamadini n’amatorero turi urumuri rw’abantu, dukwiriye gukora ibyiza bidashidikanywaho, tugakangurira abakirisitu bacu kwirinda ibiyobyabwenge kuko na bibiliya iratubwira ngo tujye inama, ducyahe, duteshe, dukore ibikwiriye mu gihugu cyacu.”

Abanyamadini n’amatorero banzuye ko ikibazo cy’ibiyobyabwenge kibareba, biyemeza gukangurira abayoboke babo ububi n’ingaruka z’ibiyobyabwenge, kwita ku burere bw’abana babo no gufasha gusubiza mu buzima busanzwe ababaswe n’ibiyobyabwenge.