Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Abayobozi b’ ibigo by’ amashuli y’isumbuye bari mu mahugurwa yo Kurwanya ibyaha

Abayobozi b’ ibigo by’ amashuli abanza na y’isumbuye, bagera kuri 360  bo mu Karere ka Gatsibo, ejo tariki ya 29 Nyakanga, batangiye amahugurwa agamije kubongerera ubumenyi mu kurwanya no gukumira ibyaha. Abari muri aya mahugurwa barimo kandi abakozi
 b’imirenge bashinzwe  uburezi.

Mugihe cy’iminsi itatu, abari muri aya mahugurwa, bazigiswhwa kuyandi masomo arimo; indangagaciro z’ igihugu, ubutwari, amateka y’u Rwanda, gukumira amakimbirane yo mungo ndetse n’uburere mboneragihugu.

Aya mahugurwa yateguwe n’akarere ka Gatsibo kubufatanye na Polisi y’igihugu, ndetse n’ itorero ry’igihugu.

Nshimiyimana Viateur,umwe mu bitabiriye aya mahugurwa, akaba ari umuyobozi w’ ikigo cy’ mashuri abanza cya  Gorora yavuze ko ibiganiro we nabagenzi be bamaze guhabwa ari ingirakamaro cyane ko basobanuriwe impamvu zo kugira urahare mu kwicungira umutekano binyuze mu guhanahana amakuru kugihe.

Umwe mu batanze ibiganiro, Inspector of Police, Canisius Rutikanga yavuze ko aya mahugurwa azafasha kugabanya ibyaha kuko abayarimo  basobanurwa n’uruhare rwabo mu kurwanya no gukumira ibyaha.

Yagize ati, “ Turimo turabigisha kubijyanye n’indangagachiro z’igihugu aho tunabakangurira kurangwa n’ubutwari.

Yakomeje avuga ko umuntu adashobora kuba intwari mugihe adafatanije n’ inzego z’umutekano mu kurwanya no gukumira ibyaha”.