Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Abatwara ibinyabiziga bafatanywe magendo

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo yafashe moto ebyiri n’imodoka imwe bidafite ibyangombwa mu mukwabu yakoze tariki ya 21 Ukwakira. Hafashwe kandi n’amakarito 16 y’inzoga yitwa zebra waragi zacuruzwaga ku buryo bwa magendu.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo Chief Inspector of Police (CIP) Jean Berchimans Dusengimana yagize ati:” twari mu kazi mu muhanda mu gikorwa cyo kugenzura  ibinyabiziga  dufata moto ifite nimero RD 052 G  na RC 314 V zose nta byangombwa zari zifite. 

Muri icyo gihe kandi polisi ihakorera yafashe  imodoka yo mu bwoko bwa BMW idafite ibyangombwa birimo ubwishingizi bw’imodoka, icyemezo cy’uko yakorewe isuzuma, ndetse n’uwari uyitwaye nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga yari afite”.

Yakomeje avuga ko imwe muri izi moto yafashwe itwaye amakarito 16 ya zebra waragi  adafite ibyapa byujuje ubuziranenge ,ariko ko uwari uyitwaye yahise yiruka akibona ko Polisi .

CIP  Dusengimana yakomeje avuga ko “ gukorera  mu muhanda biba bigamije kurinda ko habaho impanuka n’ibindi byaha. Impanuka nyinshi zibera mu mihanda minini, ziterwa n’imodoka zitagira ibyangombwa, kuba zitarakorewe isuzumwa ry’imiterere yazo  ndetse n’abazitwara batagira ibyangombwa. Niyo mpamvu tugomba kugenzura ibi byose tukareba ko ibinyabiziga n’ababitwara bujuje ibisabwa”.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mukarere ka Gatsibo yavuze kandi ko ibinyabiziga bitujuje ibyangombwa bisabwa biri muri bimwe mu bitwara ibiyobyabwenge  n’ibindi  ku buryo bigira ingaruka mbi mibereho myiza y’abaturage no ku bukungu bw’igihugu.