Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Abaturage basubijwe inka bari baribwe, bashimiye Polisi

Bamwe mu baturage bari bamaze iminsi baribwe inka mu karere ka Gatsibo, ejo tariki ya 29 Ukuboza, barazisubujwe, bakaba bashimiye Polisi y’igihgu kuba yarabafashije guhiga abari bazibye ndetse ikanazibasubiza.

Igikorwa cyo gushyikiriza abaturage inka zabo zari zaribwe, cyabereye mu murenge wa Kiramuruzi. Abaturage 5 akaba aribo basubijwe inka zabo. Inka zose zibwe ni 59, mu karere ka Gatsibo hakaba haribwe izigera kuri 52.

Mu byishimo byinshi akimara kubwirwa ko  imbyeyi ye yabonetse, Kayitesi Mariam, akaba ari n’ umupfakazi mu mudugudu wa Gakenyeri, akagari ka Matare mu murenge wa Rugarama,yashimiye Polisi y’igihugu kuba yarabashije gukurikirana binono abari bibye inka ye kugeza ayisubijwe.

Yabwiye itangazamakuru ko iyo nka yari yarayorojwe mu kwezi k’Ugushyingo, muri gahunda ya leta ya Gira Inka Munyarwanda. Yakomeje agira ati, “Ndashima Polisi cyane kandi iyi nka ngiye kuyirinda uko bwije n’uko bukeye, ntabwo nzasinzira na gato”.

Karasanyi Athanase, undi nawe wasubijwe inka ye, wo mu mudugudu w’ Akantunga, akagari Nyabisindu umurengw wa kiramurizi, we yavuze ko inka ye yibwe mu ijoro ikuwe mu kiraro, akaba akomeza avuga ko atari anafite ikizere cy’uko azayibona dore ko ngo hari hanashize iminsi myinshi yaribwe.

Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Chief superintendent (CSP), Eric Mutsinzi, yavuze ko abafashwe bose bari mu bantu bashakishwaga na Polisi kuko Polisi yari yarahawe amakurru n’abaturage ko bari barayogoje abaturage babiba inka.

CSP Mutsinzi yakomeje avuga ko abakekwaho icyo cyaha, bafatiwe mu mikwabu yakorewe mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Gatsibo na Nyagatare.

Yagize ati, “Aba bantu bose twabafashe mu mikwabu yamaze hafi icyumweru cyose. Tuzakomeza guhiga n’abandi baba bihishe inyuma y’ubu bujura, kuko dufite amakuru ko hari abandi benshi bakorana n’abafashwe ndetse bene ibi byaha bakaba banabikorera no mutundi turere. Tugomba kubarwanya kugeza iki cyaha kiranduwe burundu ”.

Yasabye abaturage gutangira amakuru ku gihe ndetse bakanakaza amarondo bityo kugira ngo abitwikira ijora biba amatungo bafatwe bataragera ku migambi yabo.

Bwana William Rukundo, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Akarere ka Gatsibo yizeje Polisi ko ubuyobozi bw’akarere cyane abayobozi b’imidugudu n’utugari ko bagiye gukomeza gukorana bya hafi na Polisi kugira ngo n’abandi bakekwaho iki cyaha batabwe muri yombi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police, Emmanuel Kayigi, yatangaje ko izo nka zose zatahuwe na Polisi mu turere twa Gatsibo na Nyagatare. Yavuze kandi ko Polisi yabashije guta muri yombi abantu 16 bakekwaho gukora icyo cyaha, ubu bakaba bafungiye by’agateganyo kuri Sitasiyo ya Polisi muri utwo turere, mugihe Polisi ikomeje iperereza.

Ubwo Polisi yakoraga imikwabu yo kugarura inka zibwe ndetse no gufata abazibye, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko hari umugabo witwa Nsanzamahoro Faustin, uyu akaba yarajyaga akodesha urwuri mu murenge wa Rugarama mu karereka Gatsibo, ngo akaba kandi yarajyaga akusanirizamo inka zibwe nuko zamara kugwira akazipakira mu modoka akajya kuzigurisha.

IP Kayigi yatangaje ko, ejo tariki ya 29 Ukuboza, Polisi yakoze igikorwa cyo gushyikiriza abaturage inka zabo, ariko ko hari izindi zitarabonerwa banyirazo, ubu zikaba ziri mu nzuri mu turere twa Gatsibo na Nyagatare.