Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Abaturage basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge

Abaturage bagera kuri 300 bo mu kagari ka Bugarama, ho mu murenge wa Rugarama, mu karere ka Gatsibo, basobanuriwe ububi bw’ibiyobyabwenge, kandi basabwa kubyirinda no kubirwanya.

Ibi babikanguriwe ku itariki 23 Werurwe mu nama bagiranye n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda muri aka karere , Superintendent of Police (SP) Eric Kabera.

Aganira na bo, SP Kabera yagize ati:"Ibiyobyabwenge bitera uwabinyoye gukora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, gusambanya abana, gufata ku ngufu, n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina."

Yakomeje agira ati:" Ibikorwa by’umuntu wabinyoye  bihungabanya ituze rya rubanda. Ni yo mpamvu bigomba kwirindwa kandi bikarwanywa na buri wese."

Yababwiye na none ati:"Umuntu ufatanywe ibiyobyabwenge  arafungwa, kandi agacibwa ihazabu; ndetse n’ibyafashwe bikangizwa. Ibyo biteza igihombo gikomeye uwabifatanywe."

SP Kabera yabwiye urubyiruko rwitabiriye iyo nama ati:"Hari bagenzi banyu bajya batwara inda zitateganyijwe bitewe no kunywa ibiyobyabwenge. Mugomba kubyirinda, ndetse n’ikindi kintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu."

Yabwiye abari aho gucuruza kandi bakanywa ibinyobwa byemewe n’amategeko kandi bidafite ingaruka mbi ku buzima bwabo.

Yabasabye kandi kwirinda ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko kandi bagaha Polisi y’u Rwanda amakuru yatuma gikumirwa no gufata abamaze kugikora cyangwa abari gutegura kubikora.

Yababwiye na none gukaza amarondo kugira ngo bakumire ikintu cyose gishobora kubangamira umudendezo w’abantu.

Abo baturage nyuma yo gusobanurirwa ububi bw’ibiyobyabwenge beretswe bamwe mu bantu bafatanywe bimwe muri byo nk’urumogi na Kanyanga.

Ushinzwe imirimo rusange muri aka karere, Nzabonimpa Emmanuel yabwiye abo baturage ati:" Ibiyobyabwenge bicuruzwa kandi binyobwa na bamwe muri mwe. Ubwo mumaze gusobanurirwa ububi bwabyo mubyirinde kandi mujye mutanga amakuru ku gihe y’ababinywa, ababicuruza, ndetse n’ababikwirakwiza."

Yababwiye kandi ati:"Umutekano ni ishingiro ry’iterambere rirambye. Buri wese agomba rero kugira uruhare mu kurwanya ikintu cyose gishobora kuwuhungabanya."

Yashimye Polisi y’u Rwanda muri aka karere ku nama yagiriye abo baturage, kandi abasaba kuba ijisho ry’umuturanyi.