Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Abaturage bakanguriwe kwirinda no kurwanya ubutekamutwe

Nyuma y’aho bigaragariye ko mu turere dutandukanye tw’igihugu hari abatekamutwe babeshya abaturage  bakabambura amafaranga ndetse n’ibindi bikoresho byabo, umupolisi ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Gatsibo  Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro , ku itariki 22 Nyakanga 2015 yagiranye inama n’abaturage barenga 800 b’akagari ka Kigasa, umurenge wa Ngarama, abakangurira kwima amatwi umuntu waza ababwira  ko batsindiye amafaranga cyangwa ibihembo runaka, abasobanurira ko bene abo bantu baba ari abatekamutwe baba bagamije kubacuza utwabo.

Akaba yaragize ati:"Hari ba rutemayeze bahamagara abantu kuri terefone bakababwira ko batsindiye amafaranga runaka muri Mobile Money na Tigo Cash, abandi bakabashuka bababwira ko bashobora kubatuburira amafaranga make akaba menshi".

IP Rwakayiro yakomeje ababwira ati:"Iyo babikubwiye ukabyemera, barakubwira ngo uboherereze amafaranga runaka ukoresheje Mobile Money cyangwa Tigo Cash, bakakubwira ko ari ayo gukoresha mu bikorwa byo kukoherereza ayo mafaranga baba bakwijeje ko watsindiye ".

Yakomeje ababwira ati:"Iyo umaze kuyaboherereza bahita bakuraho umurongo wa terefone yaguhamagazaga maze ibyari gukira vuba bigahinduka amarira n’ubukene ".

Yasobanuriye abo baturage ko ibikorwa nk’ibi kimwe n’ibindi binyuranyije n’amategeko biri mu bishobora guteza umutekano muke bityo abakangurira kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya no kubikumira.

IP Rwakayiro yabakanguriye kandi kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya no gukumira inyobwa, itundwa, n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge nk’urumogi n’inzoga zitemewe zirimo Kanyanga.

Yababwiye ko biri mu bitera ababinyoye gukora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, ubujura, urugomo, gufata ku ngufu, gusambanya abana, n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yongeyeho ko bitera ababinyoye uburwayi butandukanye kandi ko bitera amakimbirane n’ubukene mu miryango yabo.

Yabagiriye inama yo kujya bakemura amakimbirane mu bwunvikane mu gihe abayeho, baramuka badashoboye kuyikemurira, bakagana inzego zibishinzwe kugira ngo zibagire inama cyangwa zibakiranure n’abo bafitanye ibibazo aho kwihanira bamwe bafata nka bumwe mu buryo bwo kubikemura.

IP Rwakayiro yasoje akangurira aba baturage gutangira amakuru ku gihe y’imiryango irangwamo amakimbirane cyangwa abantu bayafitanye ku giti cyabo kugira ngo bafashwe mbere y’uko uko kutumvikana kubyara ibibazo bikomeye, kuba ijisho ry’umuturanyi no gukora amarondo neza kugira ngo barwanye kandi bakumire ikintu cyose cyahungabanya umutekano wabo.

Umuyobozi w’Umurenge wa Ngarama, Iyakaremye Dominique, yashimiye Polisi y’u Rwanda muri aka karere kubera izo nama maze asaba aba baturage gushyira mu bikorwa inama bagiriwe.

Na none kuri uwo munsi IP Rwakayiro yatanze ubu butumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rwunge rw’amashuri rwa Bushyanguhe, aha akaba yarabwiye abanyeshuri barwo bageraga kuri 350 ko ibiyobyabwenge bishobora kwica ahazaza habo heza kuko bishobora kubashora mu ngeso mbi nk’ubusambanyi, rimwe na rimwe bukurikirwa n’ingaruka mbi zirimo gutwara inda z’indaro, kuva mu ishuri, kwirukanwa mu muryango kuri bamwe , ipfunwe , ubuzererezi, ubwomanzi, no kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Yababwiye ati:"Ubuzima bwanyu buri mu maboko yanyu mbere y’undi uwo ariwe wese. Mukwiye rero  kwirinda no kurwanya ikintu cyose gishobora kwangiza ahazaza hanyu heza".

IP Rwakayiro yabwiye kandi abo banyeshuri kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga, aha akaba yarabasobanuriye ko iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo ndetse bakabashora mu busambanyi.

Umwe muri abo banyeshuri witwa Nizeyimana Alphonse wiga mu mwaka wa gatandatu  wisumbuye mu ishami ry’Amateka,Ubukungu n’Umumenyi bw’Isi (HEG) yagize ati:" Numvaga iby’icuruzwa ry’abantu ariko sinari nsobanukiwe uko rikorwa. Namenye kandi ubwoko bw’ibiyobyabwenge, ingaruka zabyo , uko nabyirinda no kubirwanya".

Yasabye bagenzi be gukurikiza no gushyira mu bikorwa inama bagiriwe.