Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GATSIBO: Abantu umunani bafashwe bangiza ishyamba rya Leta

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze mu Karere ka Gatsibo yafatiye mu cyuho abantu umunani bari barimo kwangiza ishyamba rya Leta baritemamo ibiti.

Bafatiwe mu mudugudu wa Kajevuba, akagari ka Mayange mu murenge wa Nyagahinga, ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri za mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 15 Gicurasi.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko kugira ngo bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati:” Abaturage baduhaye amakuru ko hari abantu bigabije ishyamba rya Leta riherereye mu mudugudu wa Kajevuba barimo kuryangiza baritemamo ibiti. Abapolisi bahise bajyayo bafatira mu cyuho abantu umunani bari bamaze gutema ibiti bigera kuri 20 batabiherewe uburenganzira."

SP Twizeyimana yasabye abaturage kwirinda kwangiza amashyamba ya Leta kuko baba bangiza ibidukikije.

Yagize ati:”     Kwangiza amashyamba bigira ingaruka ku bidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima harimo n’abantu nk’ihindagurika ry’ikirere, guhumeka umwuka mubi, guteza isuri itwara ubutaka buhingwaho n’ibindi.”

SP Twizeyimana yashimiye abatangiye amakuru ku gihe yatumye aba bangizaga ishyamba bafatwa, akangurira abaturage muri rusange kurushaho kubungabunga ibidukikije n’ibikorwaremezo bya Leta, aho babonye hari ubyangiza bagatanga amakuru.

Abafashwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ngarama kugira ngo hakomeze iperereza.

Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018 rigenga ibidukikije, mu ngingo ya 44 havuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, bibujijwe gutema ibiti mu mashyamba cyangwa mu turere turinzwe cyangwa muri pariki z’igihugu.

Ingingo ya 59 y’iryo tegeko ivuga ko Umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni 3.