Kongera ubufatanye na Polisi y’u Rwanda kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye, niyo ntero yaranze ikiganiro abamotari bagera kuri 53 bibumbiye muri koperative y’abamotari yitwa COTAMOGA ikorera mu murenge wa Rugarama mu karere ka Gatsibo , bakaba babyiyemereye ubwo bagiranaga inama n’ubuyobozi bwa Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo, ishami ryayo rikorera mu muhanda, ku italiki ya 9 Ugushyingo uyu mwaka.
Muri iyo nama, umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda muri Gatsibo, Inspector of Police(IP) Janvier Renzaho, yashimiye aba bamotari uruhare bakomeje kugira mu ikumirwa ry’ibyaha muri aka karere, cyane cyane kugemura no gutwara abagemuye n’abacuruza ibiyobyabwenge.
Yakomeje abasaba kujya bashishoza mu gihe bari mu kazi kabo ka buri munsi cyane cyane bamenya abagenzi batwaye, kuko hashobora kugaragara bamwe muri bo baba batwaye ibiyobyabwenge cyangwa abagizi ba nabi banyuranye.
Ikindi IP Renzaho yababwiye, ni ugukomeza kubahiriza amategeko y’umuhanda bakagira ibyangombwa byose byo gutwara ibinyabiziga byabo, aho yagize ati: “Polisi y’u Rwanda n’abaturage muri rusange bishimira serivisi mutanga cyane mu rwego rwo gutwara abagenzi, ntimukwiye rero gupfusha ubusa icyo cyizere mufitiwe n’igihugu cyose, muharanire guteza imbere umurimo wanyu kandi muharanire umutekano mu muhanda n’ahandi hose.”
Mu bindi yabaganirijeho, harimo kubahiriza amategeko yo mu muhanda no kwirinda impanuka, umuco wo kugira isuku, icuruzwa ry’abantu n’ibindi bihungabanya umutekano,…basabwa kubyirinda no kubitangaho amakuru ku gihe.
Mbonankira Damascene, umwe mu bari bitabiriye inama, yagiriye inama bagenzi be bitwara nabi cyangwa bakora batujuje ibyangombwa kubireka, ahubwo bakubahiriza ibisabwa, bakajya banitabira inama zitandukanye kuko ari urubuga ruba rugamije kubateza imbere.
Yakomeje agira ati:” uyu mwuga wacu uba ugomba kutwubahisha, ukaduhesha agaciro kuko udutungiye n’imiryango. Tugomba kujya dutanga amakuru y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano kuko nimero za Polisi n’ubundi tuzifite, ndetse tukanabimenyesha abayobozi b’umudugudu wacu”.
Mugenzi we witwa Munyambabazi Aloys we yagize ati:” icyo mvanye muri iyi nama ni uko mu gihe mbonye umuntu ufite ibiyobyabwenge namushyikiriza Polisi, nkaba nakangurira abamotari dusangiye umwuga kubirwanya kubera ingaruka mbi zabyo”.
Iyi nama hagati y’aba bamotari na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo ikaba yabereye mu murenge wa Rugarama, akagari ka Gihuta.
Kinyarwanda
English










