Trending Now

Gatsibo: Abamotari basabwe kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Abatwara abagenzi kuri Moto bakorera muri Koperative UNDECOM ikorera mu karere ka Gatsibo basabwe kurangwa n’ubunyamwuga bitandukanya n’ababashora mu byaha  birimo no gutwara ibiyobyabwenge kuri Moto.

Ibi babisabwe mu biganiro byahuje abamotari basaga 500 n’Umuyobozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Assistant Commissioner of Police (ACP) Benoit Kayijuka ari kumwe na Yvette Dusenge ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Gatsibo ndetse na Ngarambe Daniel uyobora ihuriro ry’amakoperative y’abatwara Moto mu Rwanda (FERWACOTAMU).

Mu bihe bitandukanye abamotari bagiye bagaragara mu bikorwa bihungabanya umutekano   birimo gutunda no gucuruza ibiyobyabwenge cyangwa bakagirana umubano wihariye n’abijandika mu byaha birebana n’ubucuruzi butemewe burimo  ibiyobyabwenge na magendu.

ACP Kayijuka yabwiye aba bamotari ko iterambere n’imibereho myiza bitagerwaho mu gihe umutekano wahungabanye.

Yagize ati” Ibikorwa remezo birimo amashuri, Imihanda n’amavuriro bigerwaho kuko Igihugu gifite umutekano, birakwiye ko buri wese agira uruhare mu kuwubungabunga atanga amakuru kucyo aricyo cyose gishobora ku wuhungabanya.’’

ACP Kayijuka yibukije aba bamota ko bafite inshingano zo gukorana n’inzego z’umutekano muri gahunda zo gukumira ibyaha kandi bagatanga amakuru hagamijwe gushimangira gahunda yo kwicungira umutekano.

Yagize ati “Ikibazo cy’ibiyobyabwege giteje impagarara ku mutekano no ku buzima bwa muntu, icyo musabwa ni ugutanga amakuru ku muntu wese ugira uruhare ku byaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge.”

Dusenge Yvette  ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Gatsibo yasabye aba bamotari kurushaho guhesha agaciro umwuga bakora bitandukanya n’ababashora mu byaha birimo ubufatanyacyaha mu gutwara abacuruza ibiyobyabwenge ndetse na magendu.

Yaboneyeho gusaba abamotari kwibumbira mu makoperative kuko bizabafasha kwihuta mu iterambere ndetse no kubonera ibyangombwa  kugihe.

Ngarambe Daniel umuyobozi w’Ihuriro ry’Amakoperative y’Abamotari mu Rwanda yasabye aba bamotari kwitandukanya n’ibikorwa byose bishobora gusiga icyasha umwuga wabo.

Yagize ati” Hari bagenzi banyu usanga batagira amakoperative babarizwamo , akenshi usanga ari nabo bagaragara mu bikorwa bihungabanya umutekano ni ngombwa ko mu barwanya  mufatanyije n’ubuyobozi bw’amakoperative ndetse na Polisi kuko usanga basiga icyasha umwuga wanyu.’’

Uretse ibiganiro ku ruhare rw’ umumotari mu gukumira ibyaha, hanatanzwe ibiganiro bisaba abamotari kwirinda impanuka zo  mu muhanda akenshi ziterwa n’uburangare zigahitana ubuzima bw’abantu.

Polisi yabijeje ubufatanye mu gukumira ibyaha kandi ikazakomeza kugira uruhare mu gushimira uwabaye indashyikirwa mu gukumira ibyaha nkuko byakozwe kuri uyu wa kane ku mu motari witwa Sebanani Emmanuel wahembwe Moto bitewe n’uruhare yagize mu kurokora ubuzima bw’umwana wari wibwe n’umukozi wo mu rugo mu karere ka Gasabo.