Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GATSIBO: Abakozi ba Hope clinic bahuguwe ku kurwanya inkongi

Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Kanama, Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya inkongi n'ubutabazi, ryahuguye abakozi 15 b'ivuriro rya hope clinic Ltd. rikorera mu murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo ku kwirinda no kurwanya inkongi.

Inspector of Police (IP) Boniface Runyange watanze aya  muhugurwa   yavuze ko aya mahugurwa ari muri gahunda  y'ubukangurambaga buhoraho iri shami ryatangije hagamijwe guhugura ibigo bya Leta, ibyigenga n'ahandi hantu hahurira abantu benshi nko mu masoko n'ahandi hatandukanye ku buryo bwo kwirinda inkongi zirimo  izishobora gutezwa n'amashanyarazi n'izikimoka kuri gazi zifashishwa mu guteka.

Yagize ati: "Nk'uko biri mu nshingano zacu, twaje guhugura aba bakozi kugira ngo turusheho gusakaza ubumenyi mu byerekeranye no gukumira no kurwanya inkongi ziri mu bishobora guhungabanya umutekano n'ituze rya rubanda, kuko inkongi cyane cyane izikomoka ku ikoreshwa rya gazi zimaze kugaragara ko zigenda ziyongera. Aba bakozi kimwe n'abandi twagiye duhugura bizabafasha  guhangana n'inkongi bashobora guhura nazo bakaba babasha kuzirwanya zikiri ntoya kandi turizera ko  bazasangiza ubumenyi n'abandi."

Dr. Batamuriza Mirriam, umuyobozi wa Hope clinic Ltd. yavuze ko aya mahugurwa bari bayakeneye ashimira Polisi y'u Rwanda yabashije kubazirikana.



Yagize ati:"Mu gihe twari tumaze kigera ku mwaka twahoraga twibaza icyo twakora turamutse duhuye n'ikibazo cy'inkongi  tudafite ubumenyi buhagije ku bikoresho byifashishwa mu kuzizimya. Nyuma rero yo kubona icyo cyuho no kubona amakuru ko biri mu nshingano za Polisi, twabasabye ko bazaza kuduhugura. Ubu rero twasobanukiwe uko dushobora kwirinda ko inkongi zatubaho ndetse twanamenye uko twabasha kwirwanaho dukoresha ibizimyamuriro dufite n'ubundi buryo bwinshi twize bwadufasha guhangana n'inkongi."

Dr Batamuriza  yashishikarije ibindi bigo guharanira ko abakozi babyo babona aya mahugurwa kuko ari ingenzi.

Dr. Koroneli Dieudonne, umwe mu bahuguwe yavuze ko  amahugurwa yamwunguye byinshi atari asobanukiwe.

Yagize ati:"  Nshingiye ku byo nize kuri uyu munsi nshobora guhangana n'inkongi nkoresheje uburyo ntari nzi  burimo kwifashisha ikiringiti n'isume bitose ngatwikira ikibatsi cya gazi. Ngiye kuzajya ndinda abana gukubaganya gazi kandi ndakangurira abanyarwanda gukoresha gazi neza kuko idufasha kubungabunga ibidukikije, bakayikoresha mu buryo bukwiye ku buryo itabateza inkongi igihe yaba ibaye bakayizimya bifashishije ikiringiti gitose."

Biteganyijwe ko ku munsi w'ejo aya mahugurwa azakomereza kuri Kaminuza ya East African University Rwanda, iherereye mu karere ka Nyagatare.