Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Abagize komite zo kwicungira umutekano bibukijwe inshingano zabo

Abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) basanzwe bagira uruhare runini mu kurwanya no gukumira ibyaha. Polisi y’u Rwanda ikaba ibaha amahugurwa kugira ngo bakomeze basohoze inshingano zabo uko bikwiye. Ni muri urwo rwego ku itariki 27 Ugushyingo 2015, yahuguye abo mu murenge wa Gasange,mu karere ka Gatsibo bagera ku 130.

 Bahuguriwe mu kagari ka Teme, umudugudu wa Teme n’ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage (DCLO) hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha muri aka karere, Inspector of Police (IP) Roger Rwakayiro, akaba yari afatanyije n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasange, Dominique Iyakaremye.

 IP Rwakayiro yasobanuriye aba bagize Komite zo kwicungira umutekano muri uriya murenge ko ibiyobyabwenge nk’urumogi na Kanyanga n’ibindi, uretse kuba ubwabyo bibujijwe, binatuma abantu bakora ibyaha nko gukubita no gukomeretsa, ubujura, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gufata ku ngufu, no gusambanya abana, maze abasaba kongera imbaraga mu kubirwanya.

 Yagize ati:"Biriya byaha biteza umutekano muke, akaba ariyo mpamvu imbaraga zigomba gushyirwa mu kurwanya inyobwa, itundwa n’icuruzwa ryabyo hatangwa amakuru ku gihe y’ababikora." Yabasabye kandi kongera imbaraga mu gukangurira abaturage kuba ijisho ry’umutekano no kwirinda amakimbirane.

 Na none IP Rwakayiro yaganiriye nabo ku byerekeranye n’icuruzwa ry’abantu. Yabasabye gukangurira urubyiruko kwima amatwi abarushuka ko bababoneye akazi hanze y’u Rwanda. Yagize ati:” urubyiruko rugomba kwima amatwi umuntu waza ababwira ko ashobora kubaha cyangwa kubashakira akazi n’amashuri byiza mu bihugu by’amahanga. Iyo babagejejeyo babambura ibyangombwa byose maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo ndetse bakabashora mu busambanyi”.

 IP Rwakayiro kandi yasabye abagize Komite zo kwicungira umutekano kuba inyangamugayo, no kugisha inama cyane cyane ku byemezo birenze ububasha bwabo, kandi abasaba kurushaho kwegera abaturage kugira ngo babashe kubona amakuru ashobora gutuma batahura kandi bagakumira ikintu cyose gishobora gutera umutekano muke.

 Umwe muri abo ba CPCs witwa Sekanyange Augustin, umuyobozi w’umudugudu wa Rugarama mu kagari ka Kigabiro, yagize ati:"Iyi nama yari ingenzi kuko yaduhwituriye kwita ku nshingano zacu,tukaba dushimira Polisi kubera kuduhugura".

Na none mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka, hari hahuguwe bagenzi babo 135 bo mu mirenge ya Remera,Kageyo na Muhura.