Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: Abagize CPCs basabwe gukomeza ubufatanye mu gucunga umutekano

Abagize komite zo kwicungira umutekano, Community Policing Committees (CPCs) bo mu murenge wa Gasange mu karere ka Gatsibo basabwe gushyira imbaraga hamwe mu rwego rwo gukomeza kwicungira umutekano bakumira ibyaha bishobora guteza umutekano muke.

Ni ubutumwa bagejejweho tariki ya 11 Werurwe mu mahugurwa y’umunsi umwe yabereye mu cyumba cy’inama cy’uwo murenge, yitabiriwe na ba CPCs bagera kuri 50 bakorera mu murenge wa Gasange. Amahugurwa yatanzwe n’umupolisi ushinzwe uburere mbonera gihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu karere ka Gatsibo, Chief Inspector of Police (CIP) Jean Baptiste Bucyangenda ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gasange Jean Claude Ndayisenga.

CIP Bucyangenda aganira n’aba ba CPCs bo mu murenge wa Gasange yabasabye kurangwa n’indangagaciro nyarwanda bakunda kandi ibyo bakora byose bagakorera hamwe bahana amakuru ku gihe mu rwego rwo kurushaho kwicungira umutekano.

Yakomeje abagaragariza ko ibiyobyabwenge aribyo ntandaro y’ibindi byaha nk’urugomo, ubujura, gufata kungufu, gusambanya abana, amakimbirane mu ngo n’ibindi.

Ati:   “Usibye kuba ababinywa bibagiraho ingaruka ku buzima bwabo, ni nabo kenshi usanga bateza umutekano muke mu ngo zabo no mubaturanyi babo.  Murasabwa gushyira imbaraga hamwe zo kubirwanya no kubikumira hatangwa amakuru ku gihe yatuma bicika kandi ababikoresha bagafatwa bagashyikirizwa ubutabera.”

Yabasabye kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana kuko biri mu bidindiza iterambere ryabo n’iry’igihugu muri rusange. Yanabasabye kandi kwita no kubungabunga ibidukikije kuko bigira uruhare runini mu mibereho y’umuntu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasange, Ndayisenga Jean Claude, yashimiye Polisi ikorera muri aka karere ka Gatsibo ku mahugurwa yahaye abagize CPCs bo mu murenge ayobora, yanavuze ko zizatuma barushaho gukora akazi neza.

Uyu muyobozi  yabasabye gukomeza kubumbatira umutekano kuko ariwo nkingi ya mwamba mu iterambere ryaba iry’umuntu ku giti cye ndetse n’igihugu muri rusange; yabasabye no kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi igaragara mu bana ndetse no gukangurira abaturage kwita ku isuku.

Nyuma y’aya mahugurwa abagize komite zo kwicungira umutekano, bavuze ko bagiye kurushaho gukorera hamwe barwanya icyo aricyo cyose cyahungabanya umutekano.