Abafite utubare n’amazu y’amacumbi mu murenge wa Kabarore, mu karere ka Gatsibo bagera kuri 86 basabwe gufata ingamba zituma umutekano waho urushaho kubungabungwa no gusigasirwa.
Ibi babisabwe ku wa 19 Ukuboza mu nama bagiranye n’Umuyobozi wa Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore, Inspector of Police (IP) Jacques Munana, ikaba yarabereye mu kagari ka Kabarore.
Yababwiye kwirinda ko hagira ikintu cyose kinyuranije n’amategeko kibera mu nyubako zabo nko gusambanyirizamo abana cyangwa kuhabahera inzoga.
Yagize ati,"Ntimukagire uwo mwemerera guhera umwana ibinyobwa bisembuye mu nyubako zanyu kubera ko bibangiza; kandi usibye n’ibyo binyuranije n’amategeko."
IP Munana yabwiye by’umwihariko abafite amazu y’amacumbi ati,"Nihagira ubasaba icyumba cyo kuraranamo n’umuntu utujuje imyaka 18 y’amavuko, muzahite mubimenyesha Polisi y’u Rwanda kugira ngo ibye bikurikiranwe mu maguru mashya."
Yabasabye kandi kujya bandika neza imyirondoro y’abo bacumbikira; kandi bakagenzura ko iyo myirondoro ari umwimerere kugira ngo byoroshye iperereza igihe asize akoze ibinyuranije n’amategeko cyangwa hari icyaha akurikiranweho.
Yakomeje ubutumwa bwe asaba abitabiriye iyo nama kumenyesha vuba inzego z’umutekano igihe hari umukiriya baketseho icyaha runaka.
Umuyobozi w’iyi Sitasiyo ya Polisi yasabye abafite utubare n’amazu y’amacumbi kwirinda kugura inyama z’amatungo atabagiwe mu mabagiro yemewe.
Yagize ati,"Hari ababaga amatungo bibye; hanyuma bakagurisha inyama zayo ahantu hatandukanye. Mwirinde kugura inyama z’amatungo yabagiwe ahantu hatemewe; ahubwo nihagira uwo muzibonana mubimenyeshe inzego z’umutekano cyangwa iz’ibanze."
Yasoje ikiganiro yagiranye na bo abasaba kwirinda urusaku; aha akaba yarabibukije ko byitwa urusaku iyo ijwi rirengeje igipimo cya decibel (db) 80 nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’ igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA).
Kinyarwanda
English











