Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gatsibo: 12 bafungiwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe

Ku itariki 30 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo yakoze imikwabo mu kagari ka Matunguru, ko mu murenge wa Rugarama, no mu kagari ka Cyabusheshe, ko mu murenge wa Gitoki, yari igamije gutafa abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyje n’amategeko, ndetse no kuburizamo bene ibyo bikorwa.

Hafashwe abantu batatu bari bafite  ibiro 313 bya Gasegereti, bari baguze n’abari bazicukuye mu buryo bunyuranyije n’amategeko,ikaba kandi yarafatiyemo abandi barindwi  bari bari gucukura Colta ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Biriya biro 313 bya Gasegereti  byafatiwe  mu kagari ka Matunguru, mu ngo za Uwimana Venuste, Kiza Didier,na Sindayigaya Anatole. Aba batatu bafatanywe kandi ibikoresho byifashishwaga mu gucukura no kugura Gasegereti yabaga yacukuwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ibyo bikoresho bikaba birimo: Iminzani, Amasekuro, Ibitiyo, n’Amakarani.

Kiza, uri mu kigero cy’imyaka 23, ni we wafatanywe ibiro byinshi, dore ko we wenyine yafatanywe ibiro 268, Uwimana, ufite imyaka 32, akaba yarafatanywe ibiro 22, naho 23 bisigaye, bikaba byarafatanywe Sindayigaya,ufite imyaka 28.

Polisi yafatanye kandi abandi bantu babiri bene biriya bikoresho mu ngo zabo muri kariya kagari ka Matunguru. Abo akaba ari Byagatonda Elissa,uri mu kigero cy’imyaka 25, na Uwineza Clementine,uri mu kigero cy’imyaka 30.

Uriya mukwabo wafatiwemo biriya biro 313 bya Gasegereti ndetse n’ibikoresho byifashishwaga mu kuzicukura, wakozwe mu gihe cy’isaha imwe,ni ukivuga, kuva saa kumi n’imwe n’igice kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice za nimugoroba.

Barindwi bafashwe bacukura Colta mu buryo bunyuranyije n’amategeko ni : Nteziryayo Samuel, w’imyaka 20, Ndagijimana Emmanuel,w’imyaka 18, Ndamiye Jean Bosco,uri mu kigero cy’imyaka 41, Mpagazehe Faustin,w’imyaka 30,Rukundo Gerome,ufite imyaka 30, NzabarindaTharcisse,w’imyaka 19,na Kwizera Zachée,uri mu kigero cy’imyaka 18.

Aba uko ari  barindwi bakomoka mu kagari ka Remera, mu murenge wa Rugarama. Bafashwe mu ma saha icyenda yo ku gicamunsi, mu kirombe ubusanzwe gicukurwamo n’Ikompanyi yitwa  Extra Mining Associated, giherereye mu kagari ka Cyabusheshe,mu murenge wa Gitoki.

Abafatiwe muri iyo mikwabo yombi uko ari 12 bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Kabarore mu gihe iperereza rikomeje.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo,Chief Inspector of Police (CIP),Eric Kabera yagize ati,"Amabuye y’agaciro n’umutungo w’igihugu. Kuyacukura no kuyacuruza, bisaba uburenganzira. Kuba wayatahura cyangwa wayabona mu murima wawe cyangwa ahandi aho ari ho hose, ntibiguha uburenganzira bwo kuyacukura nta ruhushya."

Yakanguriye abaturage kubyirinda ababwira ko, uretse kuba ari icyaha, bishobora guhitana no gukomeretsa uri kubikora,utaretse izindi ngaruka zirimo igifungo n'amande.

Aha akaba yaratanze urugero rw’aho, muri Gashyantare na Mata, uyu mwaka, abantu batanu bagwiriye n’ikirombe maze bitaba Imana ubwo bacukuraga Gasegereti mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu duce dutandukanye two muri aka karere.

CIP Kabera yakanguriye abaturage kwirinda gukora ikintu cyose kinyuranyije n’amategeko no kujya abatanga amakuru ku gihe yatuma kibuzizwamo kandi yanatuma hafatwa abagikoze.

Ingingo ya 438 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, ivuga ko, umuntu wese ukora imirimo y’ubushakashatsi cyangwa iy’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu  kugeza ku mwaka umwe n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu kugeza kuri miliyoni icumi cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.