Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo:Yatawe muri yombi azira gutanga ruswa

Kuri sitasiyo  ya Polisi ya Remera mu karere ka Gasabo hafungiye umugabo witwa Alphonse Kwizera  utwara moto ukekwaho gutanga ruswa.

Nk’uko Polisi ikorera muri ako karere ibitangaza, kuwa Gatandatu tariki ya 24 Gicurasi, ubwo umupolisi yari iri mu kazi ke gasanzwe ko kubaza ibinyabiziga ibyangombwa, uyu mugabo wari utwaye moto  umupolisi yamubajije urushya rwo gutwara moto ararubura ,asanga nta n’ubwishingizi afite maze ashaka kumuha ruswa y’ibihumbi 2,000 nawe ahita amufata amuziza gushaka gutanga ruswa, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera
Ibibyabereye  ahitwa ku Gisimenti ubwo Kwizera yaratwaye umugenzi aturutse i Gikondo mu karere ka Kicuro yerekeza I Remera.

Kuri iki cyaha, umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Superintendent (SP) Modeste Mbabazi yashimiye uyu mupolisi wafashe uyu munyacyaha, anagira inama abatwara za moto n’abaturage muri rusange ko batagomba  guha ruswa inzego zishinzwe kuyirwanya kuko zo zizi neza ko ari icyaha gihanwa n’amategeko maze akangurira abamotari kujya batwara bafite ibyangombwa bibemerera gutwara.

SP Mbabazi yakomeje avuga ko ruswa ari mbi kandi imunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bwinshi, akaba yasabye buri wese  gutanga umusanzu we mu gukumira no kurwanya ruswa ndetse n’ibindi byaha.

Uyu mugabo nahamwa n’icyaha azahanwa n’ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda, aho igira iti” Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije  n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze  imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda  yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze   cyangwa yashatse gutanga”.