Polisi ikorera mu karere ka Gasabo, yangije ibiro 35 by’urumogi,litiro 122 za Kanyanga, amakarito atanu ya African Gin, atandatu ya Super Gin n’amakarito icumi y’amazi ya Nil y’amiganano atujuje ubuziranenge.
Mu byangijwe na none, harimo ibiro 122 bya Kabaruka.
Igikorwa cyo kubyangiza, cyabereye ku kimoteri cya Nduba, mu kagari ka Muremure,umurenge wa Nduba, cyitabiriwe n’abaturage batuye muri aka gace.
Umupolisi ukuriye ubugenzacyaha mu karere ka Gasabo,Chief Inspector of Police (CIP),Richard Iyaremye,yavuze ko ibyangijwe byafatiwe mu bikorwa bitandukanye bya Polisi muri aka karere mu mezi abiri ashize.
Yabwiye abari bitabiriye iki gokorwa ko bene ibi biyobyabwenge, urutse kuba bitemewe ,bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababinywa.
Yababwiye ko bene ibyo biyobyabwenge biteza byaha birimo urugomo,ubujura,n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
CIP Iyaremye yagize ati,”Uwabinyoye akora ibyaha bitandukanye kuko, nk’uko bivugitse, biba byayobeje ubwenge bwe.Bisigara aribyo bimukoresha.”
Yasabye abaturage kwirinda kunywa no kugurisha ibiyobyabwenge no gutanga amakuru ku babinywa n’ababigurisha.
Kinyarwanda
English











