Polisi ikorera mu karere ka Gasabo yataye muri yombi abantu batatu bakekwaho icyaha cyo gufata bugwate no kwambura amafaranga uwitwa Sengoga Modeste guhera mu ijoro ryo ku wa gatanu taliki ya 30 Kanama kugeza mu gitondo cy’umunsi wakurikiyeho.
Abafunze ni Nyirarukundo Veronise w’imyaka 28 y’amavuko uvuga ko ntacyo akora, Nikuze Denise uvuga ko nawe ntacyo akora , n’umugabo witwa Nsengiyumva Elias w’imyaka 29 y’amavuko uvuga ko ari umushoferi wa tagisi muri Nyabugogo bose batuye ku Gisozi.
Ibi byabereye mu murenge wa Gisozi, akagari ka Ruhango, mu mudugudu wa Ntora ,ku mugoroba, ubwo Sengoga yajyaga ku Gisozi aho yashakaga ikibanza cyo kubakamo, akaza guhura na Nyirarukundo bari basanzwe baziranye ariko bamenyanye kubera Denise kuko Sengoga akorera nyirarume.
Babanje gufata icyo kunywa mu kabari ariko Nyirarukundo amubwira ko yamuhuza naba komisiyoneri(abashinzwe kuranga ibigurishwa)ndetse ahita amuzanira uriya Elias. Bamaranye umwanya Sengoga ababwira ko atashye, babonye ikibanza bazamutelefona akaza, nibwo uyu mugore amubwiyeko nta telephone afite ahubwo yaza akareba mu rugo.
Amaze kuhareba agize ngo arasezera nibwo Elias azanye icyuma amubwira ko kugirango ave aho ari uko azana miliyoni y’amafaranga, undi avuga ko ntayo yagendanye ariko aje bakajyana mu rugo yayamuha.Banze ko ava aho ,bamutegeka guhamagara umugore akayohereza kuri telefone, ubwo yaraye ahamagara umugore ijoro ryose amusaba kohereza amafaranga ngo niba ashaka kuzongera kumubona.
Umugore yohereje ibihumbi 500 ariko anihutira kubimenyesha Polisi nayo yahise itangira iperereza . Nyuma bamutegetse kohereza andi ibihumbi 500 ariko noneho kuri nimero za Elias akaba yarafashwe ajya kuyabikuza nyuma gato y’uko barekuye Sengoga, ubwo hari mu gitondo cyo kuwa gatandatu.
Muri ya yandi babonye mbere, Nyirarukundo yari yahaye Elias ibihumbi 130, ayo bahaye Denise ntiyavuzwe , dore ko aba bagore bombi bafashwe bari kumwe kandi bose baziranye na Sengoga, bose uko ari batatu bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera.
Ingingo ya 273 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ku Itwarwa n’ifungwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko, ivuga ko umuntu wese, ku bw’urugomo, akoresheje kiboko, ubushukanyi cyangwa ibikangisho,
utwara cyangwa utuma batwara, ufata cyangwa ufatisha, ufunga cyangwa ufungisha umuntu uwo ari we wese, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2)kugeza ku myaka itanu (5).