Abafashwe ni Mugwizimbaraga Jean Bosco w’imyaka 34, yafatanywe udupfunyika 300 tw’urumogi, Uwizeyimana Angelique ufite imyaka 33 yafatanwe udupfunyika 150 ndese na Mutabaruka Emmanuel w’imyaka 35 yafatanwe udupfunyika 67 tw’urumogi.
Bose bafashwe tariki 10 Werurwe , bafatirwa mu karere ka Gasabo,babiri bafatiwe mu murenge wa Bumbogo undi umwe afatirwa mu murenge wa Ndera.Bafashwe barimo gucuruza ibiyobyabwenge mu baturage.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko aba bose bafatiwe mu mukwabo wa Polisi wakozwe n’ishami ryayo rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.
Yavuze ko kugira ngo aba bafatwe byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage,akomeza abasaba gutanga amakuru kugira ngo ibiyobyabwenge birwanywe.
CIP Umutesi yagize ati:” Ku makuru yatanzwe n’abaturage batuye muri santere ya birembo batubwiye ko hari abacuruza ndeste bakanywa urumogi aho batuye , ishami rya polisi rishinzwe kurwanya ibiyobya bwenge ryatabaye rifata bariya bagabo bacuruzaga bakanakoresha ibiyobyabwenge.Turashimira abaturage bakomeje kuduha amakuru ndetse turanabasaba gukomeza kuduha amakuru kandi bakayatangira ku gihe.”
Aba bafashwe bavuga ko urumogi barukuraga mu mujyi wa Kigali bakajya kurucuruza muri iriya mirenge ya Bumbogo na Ndera.
CIP Umutesi yibukije abishora mu bikorwa bibi byo gucuriza ibiyobya bwenge no kubikoresha ko bibagiraho ingaruka mbi zitandukanye .
Yagize ati:”Aba bafashwe mu bigaragara bari bakiri bato bafite imbaraga zo gukora indi mirimo yabateza imbere ,aho kwishora mu bikorwa bibi bwo gucuruza urumogi.Abantu bakoresha ibiyobyabwenge usanga ari nabo bakora ibyaha bitandukanye bigatuma bafungwa igihe kitari gito bityoimiryango yabo ndetse n’igihugu bagatakaza imbaraga.”
CIP Umutesi yaburiye abishora mu bikorwa bibi byo gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge kubireka kuko inzego z’umutekano ziri maso kugirango z’ibafate ndeste zibashyikirize ubutabera yongeyeho ko igihugu kita kwihanganira abakwirakwiza ibiyobya bwenge mu baturage kuko ntaho igihugu cyaba kigana.
Ufatanwe ibiyobyabwenge ingingo ya 263 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 ) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 ).
Kinyarwanda
English











