Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n'izindi nzego z'umutekano n'abaturage mu Karere ka Gasabo yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 66 y’amavuko, wari utekeye ikiyobyabwenge cya Kanyanga mu gishanga.
Yafatiwe mu mudugudu wa Kalisimbi, akagari ka Kabuga I, umurenge wa Rusororo, ahagana saa yine z'ijoro zo ku wa Gatatu tariki 6 Werurwe, atetse litiro 100 za Kanyanga afite n'izindi litiro 20 yari amaze kwarura.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko uyu mugabo wari kumwe n'abandi babiri bafatanyaga babashije gucika, yafashwe hagendewe ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Abaturage bahamagaye ahagana saa yine z'ijoro, bavuga ko mu gishanga giherereye mu mudugudu wa Kalisimbi hari abantu bahatekeye Kanyanga. Polisi ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano bahise bajyayo, basanga bamaze kwarura litiro 20 bagitetse izindi litiro hafi 100, hafatwa uriya umwe abandi babiri bari bafatanyije bariruka baracika.”
Akomeza agira ati: “Bayitekeraga ahantu bari baracukuye imyobo bubakiramo amabati ku nkombe z’umugezi uri muri icyo gishanga gihingwamo umuceri hazwi nka Rugende, bigaragara ko bari bamaze igihe kinini bayihatekera."
SP Twajamahoro yashimiye abatanze amakuru yatumye iyo kanyanga ifatwa ikamenwa, itarajya gukwirakwizwa mu baturage, ashishikariza abaturage kujya batanga amakuru y’abacuruza ibiyobyabwenge kimwe n’abakora ibindi byaha bihungabanya umutekano, kugira ngo bikumirwe hakiri kare.
Yasobanuye ko ibiyobyabwenge bitagira ingaruka ku babinywa, ababikora n’ababicuruza gusa, ko zigera no ku muryango nyarwanda, kuko akenshi ababinywa bateza amakimbirane n’urugomo haba mu ngo zabo n’ahandi, bikabangamira abaturarwanda muri rusange, aboneraho kuburira abakomeje kubyishoramo bose ko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Uwafashwe n’ibikoresho bifashishaga, yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rusororo kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe hagishakishwa abacyekwaho gufatanya na we ngo na bo bashyikirizwe ubutabera.
Iteka rya Minisitiri no. 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, rishyira inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge mu biyobyabwenge byoroheje.
Ingingo ya 263 y’Itegeko no.68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka 7 ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 5 ariko atageze kuri miliyoni 10, ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje.