Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo yafatanye Uwimana Epa moto yari yibwe ya Habumuremyi Ladislas.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, Supt. of Police (SP), Modeste Mbabazi, yavuze ko Uwimana yibye iyo moto, ifite nomero za purake RB 674P ahagana saa kumi n’ebyiri za nimugoroba ku itariki 3 Werurwe.
SP Mbabazi yagize ati:" Uwimana yigiraga moto kuri iyi yafatanywe yibye. Yabwiye nyirayo ko amaze kuyimenya ko ashaka kwitwara. Yahise arenga aho yari yemerewe kwitwara, mu kagari ka Karuruma, umurenge wa Gatsata maze arayikomezanya".
Yavuze ko Uwimana yaje kuyifatanwa muri santere y’ubucuruzi yitwa Beritware yo mu kagari ka Musezero, mu murege wa Gisozi ahagana saa moya n’igice zo ku mugoroba w’uwo munsi ayibaho.
Ubwo yasubizwaga moto ye ku itarki 4 Werurwe, Habumurenyi yagize ati: " Akimara kuyicikana, nahise ntabaza Polisi y’u Rwanda. Nyuma y’isaha imwe, yarampamagaye imbwira ko yafashe uwari ayibye. Ku munsi ukurikiyeho yahise iyinshyikiriza. Ndashima Polisi y’u Rwanda byimazeyo, yantabariye ku gihe ifata uriya mujura".
Habumuremyi yakanguriye abantu kujya bihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda mu gihe bahuye n’ikibazo.
SP Mbabazi yakanguriye abantu gukora aho gutegereza kubeshwaho n’ibijurano no gutanga amakuru ku gihe ku bakora ibyaha muri rusange.
Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











