Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Yafatanywe inoti 236 z'amafaranga y'u Rwanda y'amiganano

Egide Bigirimana , afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Rusororo  nyuma yo gufatanwa inoti 236 z’igihumbi z’amafaranga y’amanyarwanda y’amiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko Bigirimana w’imyaka 32 y’amavuko,   yafatiwe mu kagari ka Kabuga m'umurenge wa Rusororo ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, ku ya 20 Ukuboza, mu kabari yanyweragamo.

SP Hitayezu avuga ko, ku makuru yatanzwe n’abaturage bari bakemanze uyu mugabo aho yanyweraga mu kabari kari I Kabuga, bamenyesheje Polisi ikorera hafi aho, aho bamusatse bahita bamusangana inoti 236 z’igihumbi z’amiganano ari nabwo yahise afatwa.

Yavuze ko hahise hatangizwa iperereza ngo harebwe inkomoko y’aya mafaranga, nib anta handi yaba yarayishyuye uretse mu kabari.

SP  Hitayezu  yagize ati, “Amafaranga y’amiganano amunga ubukungu bw’igihugu kuko atuma ifaranga ry’igihugu rita agaciro.Ibi bigira uruhare mu kwiyongera kw’ibiciro.Ingaruka zigera ku baturage muri rusange.Niyo mpamvu buri wese agomba kwirinda kubikora no kubirwanya atanga amakuru ku buri wese ubigiramo uruhare.”

Akomeza  agira inama abaturage kwitondera amafaranga bakira cyane cyane amashya,  kuko iyo batabikoze aribo bisanga bayakoresha bityo iyo bayafatanywe aribo babihanirwa nyamara abayakoze n’abayazanye mu giturage bigaramiye, akaba akangurira abaturage kuba maso  no gutanga  amakuru byihuse  mu nzego z’umutekano.

Yarangije avuga  ko ufatiwe muri bene kiriya cyaha ndetse n’ibindi muri rusange afungwa akanacibwa ihazabu  byose bikadindiza iterambere rye n’iry’umuryango we muri rusange aho yagize ati:” Abantu  bakwiye gukura amaboko mu mufuka bagakora aho gutega kubeshwaho n’indonke ziturutse ku cyaha.”

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko y’u Rwanda avuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Iya 602, ivuga ko , umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).