Kamuhanda Philippe yafatiwe mu cyuho ku itariki 28 Gashyantare ahagana saa tatu za nijoro agiye gutwara indangururamajwi, DVD, Decoder na Flat Screen mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Corolla ifite nomero za purake RAA 339A bikekwa ko yari amaze kwibana na bagenzi be mu kabari k’uwitwa Kamayirese Providence mu kagari ka Nyabisindu mu murenge wa Kimironko.
Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gasabo Chief Supt. of Police (CSP) Dan Ndayambaje yavuze ko bibye ibyo bikoresho babanje kwica ingufuri y’urugi rw’ako kabari. Yavuze ko Kamuhanda afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe iperereza rikomeje.
CSP Ndayambaje yakanguriye abaturage gufata ingamba zo gucunga ibyabo no kuba ijisho ry’umuturanyi kugira ngo bakumire ubujura n’ibindi byaha no kwihutira gutanga amakuru ku babikora.
Yagize ati: "Hari byinshi umuntu yakora aho gutega kubeshwaho n’ibyibano". Kamayirese akimara gusubizwa ibikoresho bye yagize ati: "Nkimara kubona ko nibwe, nahise mpamagara Polisi, mu kanya gato yari ihageze maze itangatanga ibyo bisambo ifata kimwe muri byo mbere y’uko kijyana ibikoresho byanjye cyari kimaze kwibana na bagenzi bacyo; ndayishima cyane".
Ingingo ya 300 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu kugeza ku myaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kinyarwanda
English











