Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Yafatanywe amafaranga y’amiganano

Firmin Habumugisha, afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera nyuma yo gufatanwa inoti eshanu z’ibihumbi bitanu z’amafaranga y’u Rwanda z’inyiganano.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, SP Modeste Mbabazi, yavuze ko Habumugisha,w’imyaka 32,  yafatiye mu kagari ka Nyandungu,umurenge wa Nyarugunga ahagana mu ma saa kumi n’imwe, ku ya 27 Mutarama.

Yavuze ko mugenzi we, ugishakishwa, yahaye inoti y’impimbano y’amafaranga y’u Rwanda y’ibihumbi bitanu  uwari abatwaye mu modoka ngo agure esansi, maze amaze kubona ko yatahuwe  ko yatanze inoti y’inyiganano , ahita yiruka.

Uwari atwaye iyo modoka yahise asanga Habumuremyi aho yari aviriye mu modoka, maze ahamagara Polisi,yaje iramufata, ari nabwo yamusanganaga izo noti eshanu z’inyiganano.

SP Mbabazi yagize ati, “Amafaranga y’amiganano amunga ubukungu bw’igihugu kuko atuma ifaranga ry’igihugu rita agaciro.Ibi bigira uruhare mu kwiyongera kw’ibiciro.Ingaruka zigera ku baturage muri rusange.Niyo mpamvu buri wese agomba kwirinda kubikora no kubirwanya atanga amakuru ku buri wese ubigiramo uruhare.”

Yavuze ko Habumugisha afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera mu gihe iperereza rikomeje.

Ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko y’u Rwanda avuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y’ibiceri akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zisinywe na Leta, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, inoti zemewe cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, n’uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

 Iya 602, ivuga ko , umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y’iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).