Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Yafatanwe amadorali y’amiganano arenga ibihumbi 20

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gatsata, kuri uyu wa 27 Nyakanga 2019 yafatiye mu kabari  umugore witwa Uvutseneza Florence w’imyaka 28 y’amavuko afite amadolari ibihumbi makumyabiri n’ijana (20,100$) by’amadorali ya Amerika.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Marie Gorette Umutesi yavuze ko gufatwa k’uyu mugore byaturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.

Yagize ati “Uyu mugore Uvutseneza uvuka mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba yasezeranye n’uwari kumuvunjira ayo mafaranga mu manyarwanda ko bahurira mu kabari kari mu mujyi wa Kigali  bakaba ariho bavunjira ayo mafaranga, ari naho amakuru yo kugira ngo afatwe yaturutse.”

CIP Umutesi akomeza avuga ko nyuma yo guhura kwa Uvutseneza n’uwari kumuvunjira umuturage yatanze amakuru ko muri ako kabari hagiye gukorerwa ivunjwa ry’amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bicyekwako ayo mafaranga ashobora kuba ari amiganano.

Yagize ati “Tukimara guhabwa ayo makuru twagiye muri ako kabari dusanga uyu mugore niho ari turamufata, tumushyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gatsata.”

Akomeza avuga ko Uvutseneza atari ubwa mbere afatiwe muri iki cyaha cyo gutunga amafaranga y’amiganano kuko yari aherutse kurekurwa muri gereza ya Mageragere tariki 04/08/2017 mu gihe yari ahamaze kingana n'umwaka yari yakatiwe n’ubundi azira icyo cyaha.

CIP Umutesi yakomeje akangurira abanyarwanda kwitondera amafaranga yose babonye cyane cyane inote nshya kuko hari ubwo zishobora kuba ari impimbano, baramuka bayabonye bakihutira gutanga   amakuru.

Yanakanguriye abagifite umuco wo gukora  ibyaha birimo no gukora amafaranga y’amiganano kubireka kuko  k’ubufatanye n’abaturage bafatiwe ingamba zirimo guhanahana amakuru bagafatwa.

Ingingo ya 269 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni icumi (10.000.000 FRW).