Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Yafashwe akekwaho kwiba mubazi z’amashanyarazi

Kuri uyu wa 26 Ugushyingo 2018, mu karere ka Gasabo mu murenge wa Rusororo Polisi yafashe Nzeyimana Thierry w’imyaka 42 y’amavuko ukekwaho kwiba mubazi 4 z’amashanyarazi (cash power).

Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali avuga ko ahagana mu ma saa11h00 Nzeyimana y’injiye kuri site itabururwamo imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu kagari ka Kabuga yambere akaba arinaho yibye izo mubazi(cash power).

Yagize ati” Ahagana mu ma saa 11h00 z’amanywa nibwo yinjiye muri iyi site ahabitse ibikoresho bitandukanye byakuwe ku mazu yari yubatse ahajugunywe imibiri y’abazize jenoside ya korewe abatutsi muri Mata 1994 birimo inzugi,amadirishya ndetse n’ amabati agafata mubazi enye gusa.’’

CIP Kayigi akomeza avuga ko umuzamu uhacungira umutekano yarebaga ibyo Nzeyimana  akora byose agahita amenyesha Polisi igatabara.

CIP Kayigi asoza asaba abafite imico yo gukora ibikorwa bibi birimo n’ubujura kubireka ahubwo bagahagurukira gukoresha ingufu  ibyabateza imbere.

Yagize ati” Abantu bumve ko bakwiye gukoresha imbaraga bakagera kubyo bifuza aho kwishora mu byaha bibakururira igifungo n’ibindi bihano bitandukanye”

Thierry Nzeyimana yashyikirijwe urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha kugirango hakorwe iperereza kubyo akekwaho.

Ubujura buhanwa n’ingingo  166  mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho giteganya igifungo kuva ku mwaka umwe(1) kugeza kumyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda itarenze miliyoni ebyiri (2,000,000frw) cyangwa imirimo nsimbura gifungo itarengeje amezi atandatu.