Urubyiruko rugera kuri 75 rwibumbiye mu kitwa “Youth for Change” rwahawe ikiganiro kandi rwungurana ibitekerezo na Polisi kugira ngo hafatwe ingamba nshya zo kurushaho gukumira ibyaha cyane cyane ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina, icuruzwa ry’abantu n’ibindi.
Ni ikiganiro baherewe mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo,ikaba yari gahunda ihoraho y’uru rubyiruko ruhuzwa no kugaragaza impano rufite.
Mu kiganiro yabahaye ku italiki ya 16 Ukuboza, IP Theogene Mugabo , ushinzwe guhuza Polisi n’abaturage mu bikorwa byo kurwanya ibyaha mu karere ka Gasabo yabasabye kuba umusemburo w’iterambere ndetse bakanaharanira gushishikariza urundi rubyiruko kugira uruhare mu gukumira ibyaha.
Yagize ati,"Urubyiruko rwakuriye mu Itorero rugomba kugira indangagaciro n’uburere bikwiriye. Murasabwa kuba Intangarugero aho muri hose. Mukwiriye kugira uruhare mu karwanya ukwishora mu biyobyabwenge n’ibindi bigira ingaruka ku buzima bw’abantu."
Yasabye uru rubyiruko kugeza ubu butumwa kuri bagenzi babo kugira ngo habeho ubufatanye mu kurwanya icuruzwa, inyobwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.
Yongeyeho ati,"Mu gihe cy’ibiruhuko usanga urubyiruko rugwa mu bishuko bitandukanye birimo kwishora mu biyobyabwenge. Mujye mugira bagenzi banyu inama yo kwima amatwi ababashuka bagamije kwangiza ahazaza habo."
IP Mugabo yakomeje asaba abana b’abakobwa bari aho kwirinda ababashukisha impano zitandukanye bagamije kubashora mu busambanyi; aha akaba yarababwiye ko bishobora kubaviramo guterwa inda n’izindi ngaruka zirimo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Yababwiye ati:”Mukwiye kunyurwa n’ibyo ababyeyi banyu babagenera. Murasabwa kwima amatwi ababashukisha impano zitandukanye kuko nta rukundo baba babafitiye; ahubwo baba bagamije kwangiza ubuzima bwanyu."
Mu bindi yavuze kandi , yagize ati:"Ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage mu kubungabunga umutekano nibyo bituma igihugu cyacu kiba mu bitekanye ku Isi, ariko na none n’ubwo bimeze bityo, haracyariho abantu barimo n’urubyiruko rugenzi rwanyu bagikora ibikorwa binyuranyije n’amategeko bishobora kuwuhungabanya birimo nko kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge."
Nyuma yo kubasobanurira ingaruka zabyo, IP Mugabo yabasabye kuzasangiza ubumenyi bungutse urundi rubyiruko bahagarariye, kugira ngo na rwo rumenye uko rwarwanya icyo cyaha ndetse n’ibindi muri rusange.
Uwamungu Jean Lee uyobora uru rubyiruko muri Kimironko , yavuze ko iyi nama yababereye ingirakamaro, kuko bongeye kwibutswa inshingano zabo, ibi bikaba kandi nkuko yakomeje abyivugira bibaha umwete wo gukomeza kurwanya no gukumira ibyaha.
Yagize ati: “Bwari uburyo bwiza kuri twe, turumva dutewe ishema no kuba twaje hano tukaganirizwa ndetse tukanibutswa inshingano zacu n’ubuyobozi , Polisi ndetse n’abandi bayobozi , turumva bidushimishije ndetse biranaduha imbaraga n’ umurava wo gukomeza kugira uruhare mu ikumirwa ry’ibyaha”.
Kinyarwanda
English











