Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

GASABO: Urubyiruko rwasabwe kwiyumvamo inshingano zo kurwanya ibiyobyabwenge n’ihohoterwa

Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya  ibyaha (Youth Volunteers) n’Imboni z’impinduka (Agents of Change) rwasabwe kumva neza ko bagomba kugira uruhare mu  kurwanya ibyaha birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose.

Babisabwe n’Umuyobozi ushinzwe inyigisho za Politiki n’uburere Mboneragihugu mu Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage, Senior Superintendent of Police (SSP) Jean Marie Vianney Ndushabandi, kuri uyu wa Kabiri tariki 5 Ukuboza, ku cyicaro cy’Akarere ka Gasabo, ubwo hasozwaga amahugurwa ajyanye n’ubukangurambaga bw’Umutekano yitabiriwe n’abagera kuri 50 baturutse mu turere twose tw’Umujyi wa Kigali.

Ni ubukangurambaga bumaze ukwezi butangijwe, aho kuri uyu munsi hahuguwe abo mu Mujyi wa Kigali, nyuma yo kuzenguruka uturere twose tw’igihugu, urubyiruko rwibutswa uruhare rwarwo mu gukumira ibyaha bafatanya n’inzego z’ubuyobozi kwicungira umutekano. 

SSP Ndushabandi yavuze ko ibiyobyabwenge ari byo ntandaro y’ibindi byaha bikorwa cyane cyane iby’ihohoterwa, asaba urubyiruko rwitabiriye amahugurwa kuba umusemburo w’impinduka mu kubirwanya.

Yagize ati: “Ibiyobyabwenge ni nyirabayazana w’ibyaha byinshi, biturutse ku kuba bikoreshwa mu buryo butandukanye byinjizwa mu mubiri w’umuntu, bikamugiraho ingaruka yo kuyobya ubwenge bwe ku buryo atabasha kwiyobora.”

Yakomeje ati: “Uretse kuba bimutera uburwayi nk’indwara z’ubuhumekero, umwijima n’indwara zo mu mutwe bikamwangiriza imitekerereze, bituma yishora mu byaha bitandukanye, kuba yagira impanuka zo mu muhanda, gutakaza icyizere mu muryango, gufungwa n’izindi ngaruka.”

Agaruka ku ihohoterwa, yibukije urubyiruko rwari ruhuriye mu mahugurwa, bimwe mu bikorwa by’ihohoterwa nko gufata abagore n’abakobwa ku ngufu no gusambanya abana, gusambanya ku ngufu uwo mwashyingiranywe, guhoza ku nkeke, ubuharike n’ubushoreke, gukuramo inda, gukubita cyangwa gukomeretsa n’ubwicanyi, abasaba gutanga umusanzu mu kubirwanya batanga amakuru ku gihe kandi vuba.

Yasabye Imboni z’impinduka n’urubyiruko muri rusange, kumva kimwe uburemere bw’ibiyobyabwenge mu rubyiruko rw’igihugu n’ingaruka z’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina na ruswa, buri wese akagira uruhare mu kubikumira aho ari hose kandi aho amenye ko bigiye gukorwa akageza amakuru byihuse ku nzego zishinzwe umutekano kugira ngo bikumirwe.

Hategekimana Papias umwe mu bagize imboni z’impinduka mu Karere ka Nyarugenge,  yavuze ko amahugurwa abungura byinshi birimo no kurushaho kwigirira icyizere.

Ati: “Amahugurwa tuyungukiyemo byinshi bijyanye no kwirinda ibyaha cyane cyane ibiyobyabwenge kuko bitwangiriza abadukomokaho, bakuru bacu na barumuna bacu.  Twumva rero ko dukwiye kurushaho kwigirira icyizere tugashyira imbaraga nyinshi mu kubirwanya.

Nka njye mba muri Koperative y’ubudozi, hari aho twavuye n'aho tugeze, abo twirirwaga dukwepana na bo, ubu duhurira hamwe mu mahugurwa nk'aya, turashimira ubuyobozi bwiza bwadutekerejeho kuko twe ubwacu nta byiringiro twari dufite byo kuzagira icyo tugeraho.”

Yavuze ko bazakomeza kwiha intego yo kuganiriza abakishora mu biyobyabwenge n’ababyeyi babo bakabagaragariza ububi bwabyo n’ingaruka bibagiraho ngo kuko babibayemo bakaba bazi neza ingaruka zabyo n’ibyiza byo kubivamo.