Urubyiruko rurenga 600 rwo mu murenge wa Gisozi, mu karere ka Gasabo, ku itariki 28 z’uku kwezi rwakoze igitaramo kigamije gukangurira urubyiruko bagenzi babo ndetse n’abandi kwirinda kwishora mu biyobyabwenge.
Iki gikorwa cyateguwe n’Ihuriro ry’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu gukumira ibyaha muri aka karere; Polisi ikaba yaratumiwe kugira ngo ibaganirize ku ngingo zijyanye ahanini n’ubufatanye mu gukumira ibyaha.
Iki gitaramo cyari gifite Insanganyamatsiko igira iti:" Turwanye Ibiyobyabwenge". Cyabereye mu cyumba cy’inama cy’Umurenge wa Gisozi guhera saa cyenda kugera hafi saa moya z’ijoro.
Ibihangano birimo indirimbo, ikinamico n’imikino itandukanye ni bimwe mu byo uru rubyiruko rwanyujijemo ubutumwa bukangurira abantu b’ingeri zose kwirinda ibiyobyabwenge.
Mu ijambo rye, ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Gasabo, Chief Inspector of Police (CIP) Irene Umuhozari yashimye abateguye iki gitaramo agira ati,"Iyi ni intambwe ikomeye mu gufatanya kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge. Raporo z’inzego zitandukanye zigaragaza ko urubyiruko rugize umubare munini w’abishora mu biyobyabwenge. Kuba bamwe mu rubyiruko bateguye igikorwa nk’iki ni ibyo kwishimira cyane kuko bigaragaza ko basobanukiwe n’ingaruka zo kubyishoramo; bakaba ndetse bariyemeje kugira uruhare mu gukangurira abandi kubyirinda. Ibi bikwiriye kubera urugero urundi rubyiruko."
Yabwiye urubyiruko rwitabiriye iki gitaramo ati,"Bamwe muri bagenzi banyu bajya batwara inda bitewe no kunywa urumogi cyangwa ibindi biyobyabwenge ku buryo biviramo bamwe muri bo kwandura zimwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina; abandi bagahura n’ibindi bibazo birimo kureka ishuri. Murasabwa kwirinda ibiyobyabwenge aho biva bikagera niba mushaka ahazaza heza."
Yagize kandi ati,"Nk’uko byitwa; ibiyobyabwenge biyobya ubwenge bw’uwabinyoye. Ni yo mpamvu akora ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa kubera ko nta mutimanama aba afite. Murasabwa kubyirinda; kandi mukangurire abandi kubyirinda."
CIP Umuhozari yasabye abari aho gutangira ku gihe amakuru yerekeranye n’abinjiza ibiyobyabwenge mu gihugu, ababikwirakwiza, ababicuruza, ababikoresha n’ababinywa.
Yaganirije kandi urwo rubyiruko ku icuruzwa ry’abantu; arubwira ko abacuruza abantu babeshya abo bajyana ko bazabashakira akazi gahemba menshi mu mahanga; ariko ko batinda kubagezayo bakabakoresha imirimo imeze nk’Ubucakara kuko batabahemba; ndetse ko hari n’abo babaga bakabakuramo zimwe mu ngingo z’umubiri nk’Impyiko bakazigurisha; abasaba gutanga ku gihe amakuru atuma inzego zibishinzwe zikumira ibyaha birimo n’ibi by’icuruzwa ry’abantu.
English









