Trending Now

Gasabo: Urubyiruko rwakanguriwe kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi byahaha

Ku cyumweru taliki ya 19 Kanama, urubyiruko rwo mu kagari ka Kagugu mu murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasobo, rwibukijwe na Polisi  kutishora mubiyobyabwenge n’ibindi byaha kuko byangiza ubuzima bikanahungabanya umutekano.

Urubyiruko rurenga 250 nirwo rwahuriye mu cyumba k’inama cy’akagari ka Kagugu biyobowe na Chief Inspector of Police (CIP)Irene Umuhozari, aho yatangiye asobanurira uru rubyiruko amoko y’ibiyobyabwenge n’uko bikoreshwa .

CIP Umuhozari yababwiye ko ibiyobyabwenge byaba ibyo banywa,ibyo bisiga ku mubiri, ibishorezwa mu mazuru ndetse n’ibicishwa mu kibuno bikoze nk’ibinini, ibi byose ingaruka zabyo ni zimwe kuko byose byangize ubuzima bw’ubikoresha.

Yaravuze ati:”Ibiyobyabwenge uko ugenda ubikoresha niko bijyenda byangiza ubwonko,bityo ukagera naho utakibasha kwiyobora wowe ubwawe, bigasigara aribyo bikuyobora”.

Yongeyeho ko ubinywa bimushora muzindi ngeso mbi, nk’ubusambanyi,gufata ku ngufu,gukubita no gukomeretsa byose byangiza ubuzima bikanahungabanya umutekano.

Yagize ati:”Usibye kuba byanagushora mu byaha tuvuze haruguru, ibiyobyabwenge biteza  ubikoresha igihombo,ubukene, mugihe bifashwe bigatwikwa kandi warabishoyemo amafaranga Atari make bityo ukaba wangije ubuzima bwawe bw’ejo hazaza.”

CIP  Umuhozari asoza asaba urubyiruko gufata iyambere bakarwanya ababashuka babashora mu biyobyabwenge kuko igihugu kibatezemo abayobozi beza b’ejo hazaza.

Yagize ati:’’ Urubyiruko nimwe mbaraga z’Igihugu mugihe cyirimbere muzaba muri abayobozi mu nzego zose z’igihugu, ntimuzabigeraho mugihe ubuzima bwanyu bwangijwe n’ibiyobyabwenge, mukwiye kurwanya ababibashoramo mutanga amakuru kunzego z’ubuyobozi zibegereye tukabasha kubafata bagakurikiranwa n’amategeko.

Ndagijimana Moise,Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’akagari ka Kagugu, yashimiye inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda, avugako bagiye gufatanya na bagenzi be bakarwanya ibiyobyabwenge kandi bakanashishikariza bagenzi babo bakigaragara mubikorwa byo kunywa cyangwa kubicuruza kubireka binyuze munyigisho zizajya zitangirwa mu matsinda arwanya ibyaha bashyizeho.