Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Urubyiruko rwa Kacyiru rwiyemeje gufatanya na Polisi kurwanya ibiyobyabwenge

Urubyiruko rugera kuri 95  rwo mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo rwiyemeje guca ukubiri n’ibiyobyabwenge ndetse no kurwanya ikoreshwa ryabyo  haba mu ngo iwabo ndetse n’aho rukorera imirimo yarwo ya buri munsi.

Ni nyuma y’ikiganiro uru rubyiruko rwahawe na Inspector of Police(IP) Theogene Mugabo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage muri gahunda zo gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Gasabo, ari kumwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kacyiru, Patrice Ndanga,  ubwo rwari ruteraniye mu nteko rusange yarwo yabereye mu cyumba cy’inama cy’umurenge wa Kacyiru kuri uyu wa gatandatu taliki ya 13 Gicurasi.

Umuyobozi w’umurenge wa Kacyiru  yahamagariye uru rubyiruko rw’abanyeshuri guharanira gukunda igihugu cyabo barwanya ibiyobyabwenge n’ikindi kintu cyabangamira umutekano muri rusange.

Yagize ati, “Urubyiruko, muri amaboko y’igihugu, ni ngombwa ko rero imbaraga zanyu muzikoresha mu guteza imbere igihugu cyanyu”.

Yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yabahaye ibiganiro bikangurira  urubyiruko rw’umurenge ayobora  kwirinda ibiyobyabwenge,ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’ingaruka zabyo, akomeza avuga ko ibi biganiro bisobanura ubufatanye bwa Polisi n’ubuyobozi bw’umurenge kandi bugomba gushyirwamo imbaraga aho yagize ati:”Ni ngombwa ko ibiganiro nk’ibi byahabwa n’abandi baturage batari urubyiruko gusa kandi mu bufatanye dusanganywe bizagerwaho.”

IP Mugabo mu kiganiro yatanze , yavuze  ko urugamba rwo kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge ndetse n’ihohoterwa bitakagombye guharirwa Polisi yonyine, ahubwo abanyarwanda muri rusange bakwiriye kumva ko bibareba bityo bagahagurukira kubirwanya baranga aho bakeka abanyabyaha.

Yagize ati:”Ubu igihugu cyacu gihanganye no gushaka iterambere, kandi urubyiruko ni mwe rufunguzo rw’ejo hazaza h’igihugu; simpamya ko hari aho mwakigeza rero mukirangwamo abanywa cyangwa bakoresha ibiyobyabwenge, ntibishoboka.”

Yashoje arusaba gukomeza ubufatanye na Polisi, n’ubuyobozi muri rusange kuko ariwo muyoboro utangirwamo impanuro zizarufasha kuba ingirakamaro ku miryango yarwo no ku gihugu muri rusange kandi yizeza ko Polisi izakomeza kuruba hafi.

Theogene Murigo,  umuhuzabikorwa  w’urubyiruko mu murenge wa Kacyiru, yashimiye Polisi kubera inyigisho yabahaye, akomeza yizeza Polisi ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibiyobyabwenge mu rubyiruko ayoboye by’umwihariko, kandi ko ruzajya rutangira amakuru ku gihe y’ikintu cyose cyahungabanya umutekano.