Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasuye abapolisi bo mu mujyi wa Kigali

Kuri uyu wa kane tariki ya 10 Ukwakira 2013, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K Gasana yasuye abapolisi bakorera mu mujyi wa Kigali; ni ukuvuga abakorera mu turere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro.

Umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Assistant Commissionner of Police (ACP) Rogers Rutikanga ,  agaragaza imiterere y’akazi ka Polisi mu mujyi wa Kigali, yavuze ko akazi gakorwa neza ariko hakaba hakiri ibyaha bitandukanye birimo kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge, gukubita no gukomeretsa, ubujura, impanuka zo mu muhanda, inkongi z’umuriro n’ibindi,… yongeyeho ko ariko hari ingamba zafashwe kugirango bimwe bihagarikwe cyangwa bigabanywe.

Gukaza amarondo yo ku manywa na nijoro kandi hose mu mujyi, gukora imikwabu, gusaka ahakekwa ibiyobyabwenge, kuganira n’abaturage ku kwirindira umutekano no gukorana bya hafi n’inzego zishinzwe umutekano hagamijwe gukumira ibyaha no kubiburizamo bitaraba n’ibindi,…ni zimwe mu ngamba zashyizwe ahagaragara n’umuyobozi wa Polisi mu mujyi wa Kigali.
Yakomeje avuga ko mu ngamba zafashwe kugira ngo akazi gakorwe neza harimo kuzamura imibereho myiza y’abapolisi, bongererwa ubumenyi butandukanye , bikaba bibafasha  no kuba abanyamwuga mu kazi kabo.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K Gasana mu ijambo yagejeje ku bapolisi, yibanze ku bintu bitandukanye birimo kuzuza neza inshingano kuri buri mupolisi, gukorana ubunyamwuga mu kazi, kurwanya ruswa, ubufatanye n’abaturage mu kurwanya ibyaha, kumenya amakuru hakiri kare y’ikintu icyo aricyo cyose gishobora guhungabanya umutekano hagamijwe gukumira.

IGP Emmanuel K Gasana akaba yakomeje avuga ko umupolisi ukora akazi ke neza agira disipulini , atagomba kurangwa n’imyitwarire mibi nk’ubusinzi, isuku nke, kwiyandarika n’izindi  ngeso mbi zidahesha isura nziza umupolisi na Polisi y’u Rwanda muri rusange.

Uru ruzinduko umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yagiriye mu mujyi wa Kigali, rushoje izo yagiriye mu zindi ntara mu minsi ishize, aho yagiye abonana n’abapolisi bazikoreramo.