Uwimama Innocent w’imyaka 58 y’amavuko ukora akazi ko gutwara imodoka yafatiwe mu cyuho ubwo yageragezaga guha umupolisi ruswa ngo yo kumuhanira ikosa ryo gutwara imodoka adafite ibyangombwa.
Ibi byabaye tariki ya 22 Ugushyingo mu kagari ka Nyagahinga mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo ubwo umupolisi yasabaga Uwimana (umushoferi) ibyangombwa bimwemerera gutwara imodoka akabibura yajya kumuhana akamuha ibihumbi 18.500 frw bya ruswa kugira ngo ikosa ariburizemo.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko uyu mushoferi yabuze ibyangombwa bajya ku muhana agahita ashaka gutanga ruswa kugira ngo umupolisi ateshe ikosa agaciro.
Yagize ati “Uyu mushoferi yari atwaye imodoka Dina RAB 932S avuye i Masaka yerekeze mu Giporoso ageze ku Murindi umupolisi aramuhagarika amubaza ibyangombwa undi arabibura niko kugerageza kumuha ruswa ngo yo kumuhana.”
Uyu mupolisi yahise abwira mugenzi we ko hari urimo ushaka kumuha ruswa, ahita aza baramufata bamujyana kuri Station ya Polisi ya Rusororo ba mushyikiriza Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB).
CIP Kayigi yaburiye abashoferi bagerageza guha ruswa abapolisi ngo baburizemo amakosa ko bazajya bafatwa kandi bagahanwa birenze kwishyura rya kosa bashatse gutangira ruswa, abasaba gucika ku ngeso ya ruswa kuko imunga ubukungu bw’igihugu.
Ati“Usibye kuba ruswa yimika umuco wo kudahana n’akarenagane, imuga ubukungu bw’igihugu. Abashoferi birinde amakosa abatera gutanga ruswa kuko bazajya bafatwa kandi amategeko ahana icyaha cya ruswa yubahirizwe.”
Yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda no kuzuza ibyangombwa basabwa aho kwizera ko bazatanga ruswa kugira ngo bababarirwe amakosa bakora kuko kutagira ibyangombwa ari intandaro y’impanuka kuko abashoferi bagenda bacengana n’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.
Kinyarwanda
English











