Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Umugabo afungiwe guha ruswa umupolisi

Kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo hafungiye umugabo witwa Ndayisaba Vedaste w’imyaka 27 y’amavuko akekwaho gushaka guha ruswa umupolisi y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itatu n’umunani (38,000Frw) ngo amufungurire umugore we witwa Dusabe Marie Martha wari uhafungiye.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Senior Superintendent of Police (SSP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko Ndayisaba yafashwe ku itariki ya 12 Werurwe.

Asobanura uko byagenze yavuze ati:”Ku itariki ya 11 Werurwe Polisi ya Kicukiro n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bakoze umukwabu wo gufata abacuruza inzoga z’inkorano n’izitemewe mu Rwanda, bageze mu rugo rwa Ndayisaba barazihasanga, ariko kuko Ndayisaba atari ahari umugore we witwa Dusabe ajyanwa kuri Polisi ya Gikondo ngo atange amande yacibwaga n’ubuyobozi bw’umurenge.”

SSP Hitayezu yakomeje avuga ati:”Kubera ko Umurenge wabacaga amande y’ibihumbi ijana (100,000frw) by’amafaranga y’u Rwanda, Ndayisaba yumvise ko ari menshi yigira inama yo kujya kureba umupolisi ukorera kuri Sitasiyo ya Gikondo aho umugore we yari afungiye, ashaka kumuha ruswa y’ibihumbi mirongo itatu n’umunani (38,000Frw) ngo amufungurire uwo mugore we, niko guhita atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gikondo.”

Yashimye uyu mupolisi wakoze kinyamwuga akanga iyi ruswa, anavuga ko kuyirwanya ari inshingano za buri wese bitagomba guharirwa Polisi yonyine kuko ruswa igira ingaruka mu mitangire ya serivisi n’iterambere ry’Igihugu muri rusange; bityo asaba buri wese kuyirinda no kugira uruhare mu kuyirwanya ahamagara  umurongo wa telefone  itishyurwa 997.

Mu butumwa bwe, SSP Hitayezu yagize ati:"Ruswa ni ikizira muri Polisi y’u Rwanda. Umupolisi uyatse, uyakiriye ndetse n’uyitanze barirukanwa hatitawe ku ngano n’ubwoko bwa ruswa yatse cyagwa yatanze. Abayiha Abapolisi kugira ngo babakorere ibinyuranyije n’amategeko rero, bamenye ko bitazabahira; bazafatwa babihanirwe hakurikijwe amategeko."

Yavuze kandi ati:" Umuntu ufatiwe mu cyaha cyangwa ukurikiranyweho ibyaha runaka, akwiriye gutegereza icyo amategeko ateganya aho kongera icyaha ku kindi atanga ruswa."

Ingingo ya 640 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko uhamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5), n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga.