Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Ubufatatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali mu isuku n’isukura burakomeje

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana, kuri uyu wa kabiri taliki ya 1 Nzeli 2013, yagiranye inama n’ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali burangajwe imbere na  Mayor w’umujyi wa Kigali, Bwana Fidel Ndayisaba,abayobozi b’uturere n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose igize umujyi wa Kigali  hamwe n’izindi nzego zinyuranye.

Abayobozi batandukanye bakorera mu Mujyi wa Kigali bari bahari (Foto: RNP Media Center)

Iyi nama ikaba yari igamije kunoza ubufatanye busanzwe hagati y’umujyi wa Kigali na Polisi  y’u Rwanda hibandwa cyane ku mutekano, isuku n’isukura,  gutangiza igikorwa cy’igenzura (Evaluation) kizatangira ku wa kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 10 Ukwakira 2013, hagamijwe gusuzuma uko ibyo bikorwa bihagaze mu mirenge yose igize umujyi wa Kigali.

Muri iyi nama hemejwe  ko hajyaho itsinda ry’abagenzuzi barimo inzego z’umujyi wa Kigali, inzego za Polisi  n’inzego za Rura hamwe n’izindi nzego zitandukanye zizabigiramo uruhare, bakazanyura mu mirenge yose igize umujyi wa Kigali harebwa aho ibikorwa bijyanye isuku n’isukura n’iby’umutekano bigeze.

IGP Gasana yavuze ko, umurenge uzahiga indi mu mutekano uzahabwa igihembo cy’imodoka  naho umurenge uzaza ku isonga mu isuku n’isukura nawo uzahabwa imodoka, kuri uwo munsi kandi hakazahembwa n’umumotari witwaye neza akazahabwa ipikipiki, hamwe n’ibindi bihembo bitandukanye bizagenerwa abaje ku isonga mu kugaragaza ibikorwa by’indashyikirwa mu byiciro byavuzwe hagendewe ku manota yatanzwe  ku bikorwa byasanzwe ahagenzuwe.