Trending Now
#

POLISI Y'U RWANDA

Serivisi - Kurinda - Ubunyangamugayo

#

Gasabo: Toni 14 z’ibiti bya kabaruka zangijwe

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Nzeri, mu karere ka Gasabo umurenge wa Nduba ahari ikimoteri cyagenewe kumenwamo imyanda, Polisi y’u Rwanda yahangirije toni 14 z’ibiti bya Kabaruka bizwi no ku izina r’umushikiri byafatiwe mu duce dutandukanye twinjira mu mujyi wa Kigali, aho ababifatanywe bari bagamije kubijyana mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda.

ibi biti bikaba byarafatiwe mu nkengero z’umugi wa Kigali aho izindi toni nazo zitegerejwe kuzangizwa kuko ari igikorwa gikomeza nk’uko Umuvugizi wa Polisi mu ntara ya Kigali.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (Supt.) Modeste Mbabazi, nyuma yo kwangiza ibyo biti, yatangaje ko abafatanwa ibyo biti baba babikuye mu mashyamba ya kimeza ari hirya no hino mu gihugu, bakaba babitema bagamije kubyambukana umupaka ngo bajye kubigurisha mu bihugu bituranye n’u Rwanda aho bivugwa ko bikorwamo imibavu (Parfum).

Supt. Mbabazi akaba yaburiyea abishora mu bucuruzi bw’icyo giti ko amategeko abahana ahari kimwe n’abandi banyabyaha bose.

Yakomeje avuga ko abaturage bakomera ku ihame ryiza ryo gufatanya n’inzego z’umutekano mu kwirindira umutekano no gukumira ibyaha cyane cyane hatangwa amakuru hakiri kare, kugira ngo habeho gukumira no guta muri yombi abanyabyaha vuba.

Yagize ati” Twese ntawe utazi akamaro ibidukikije bifite mu buzima bwacu bwa buri munsi, ni ngombwa rero ko dufatanya kubibungabunga kuko ntawe ukwiye kurebera mu gihe byangizwa”.

Ku bijyanye n’ibihano bihanishwa abafatanywe ibyo biti, Supt Mbabazi yatangaje ko ababifatanwa bahanirwa icyaha cyo kwangiza ibidukikije hakurikijwe ingingo ya 416 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha y’u Rwanda ivuga ko  Umuntu wese, mu buryo butubahiriza amategeko abigenga, utwika, utema cyangwa utemesha ibiti n’uwica inyamaswa mu mashyamba arinzwe, mu byanya birinzwe no muri Pariki z’Igihugu, ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000Frw) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000Frw) cyangwa kimwe muri ibyo bihano.